Sudani: Salva Kiir yirukanye Visi Perezida washoboraga kuzamusimbura
Perezida wa Sudani y’Epfo, Salva Kiir, yakuye mu mirimo visi Perezida Benjamin Bol Mel, wari wari ku rutonde rw’abashobora kumusimbura, maze amukuraho icyubahiro cye cy’ingabo n’indi myanya y’ingenzi.
Yakuye kandi mu mirimo Guverineri w’Ikigo cy’Igihugu cy’Imari n’Umuyobozi w’Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro, bombi bakekwa kuba inshuti magara za Bol Mel gusa ntihakavuzwe impamvu bakuweho mu itangazo ryaciye kuri televiziyo y’igihugu.
Ibi bibaye mu gihe ubwoba bukomeje kwiyongera ku kutagira umutekano wa politiki no gusubira mu ntambara y’abaturage, nyuma yo kugwa ku masezerano y’ubuyobozi buhuriweho hagati ya Kiir na Riek Machar w’ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi.
Bol Mel, w’imyaka 47, yashyizwe ku mwanya wa visi Perezida muri Gashyantare uyu mwaka asimbuye James Wani Igga, kandi yashizwe ku mwanya wa mbere w’umuyobozi wungirije w’ishyaka SPLM riri ku butegetsi, ibi bikamushyira ku rutonde rw’abashobora gusimbura Kiir ufite imyaka 74.
Sudani y’Epfo, ikungahaye ku bikomoka kuri peteroli, cyahoranye intambara nyuma yo kwigenga mu 2011. Amatora yasubitswe inshuro ebyiri, naho imirwano hagati y’ingabo za Perezida n’imitwe yitwaje intwaro irakomeje.
Machar nawe yakuwemo ku mwanya wa visi Perezida, ashinjwa ashinjwa kwicisha abantu, ubudakemwa n’ibyaha byibasira ikiremwamuntu, ibyo bikaba byateje impungenge z’uko intambara y’abaturage ishobora kongera kwaduka, gusa urubanza ruracyakurikiranwa.
