Imikino

Super Manager yafashije ikipe yo muri Kenya kubona umutoza w’Umunyabigwi

Gakumba Patrick wamamaye nka Super Manager yafashije ikipe ya Bandari Football Club yo muri Kenya kubona umutoza Mohammed Borji ukomoka muri Morocco aho afite ibigwi birimo kuba yarakinnye igikombe cy’Isi.

Super Manager usanzwe uzwiho gushakira abatoza n’abakinnyi amakipe, yari amaze iminsi atari mu Rwanda aho yabanje kujya muri Morocco nyuma akomereza muri Kenya. Yari yaragiye muri Morocco kuganira na Mohamed Borji ngo amujyanye mu ikipe ya Bandari FC yo muri Kenya.

Kuri ubu iyi kipe ibinyujije ku mbuga nkoranyambaga yatangaje Borji w’imyaka 44 nk’umutoza wayo. Uyu mutoza afite ibigwi bikomeye dore ko yanabayeho umukinnyi aho yakiniye amakipe atandukanye y’iwabo muri Morocco nka Wydad Casablanca, FAR Rabat na Difaa El Jadida, mbere y’uko ajya gukina muri Malaysia mu ikipe ya Pahang FA.

Ari muri Wydad Casablanca yatwaranye nayo ibikombe bine bya CAF Champions Leaguen’ibikombe 10 bya shampiyona. Mohamed Borji yanakiniye ikipe y’igihugu ya Morocco aho yanakinanye nayo igikombe cy’Isi inshuro ebyiri.

Nyuma yo kureka kuba umukinnyi yahise atangira umwuga wo gutoza aho yatoje amakipe arimo Renaissance Club Athletic Zemamra, Kasba Tadla, na COD Meknès none kuri ubu akaba yerekeje muri Bandari FC.

Yasinye amasezerano y’umwaka umwe akaba asimbuye Ken Odhiambo waherukaga gutandukana na Bandari FC nyuma yo gutangira umwaka w’imikino wa 2025/2026 bitameze neza.

Mohammed Borji yagizwe umutoza wa Bandari FC 

Super Manager ni we wafashije Bandari FC kubona uyu mutoza