Tanzania: Abantu 2 bapfiriye mu myigaragambyo
Abantu 2 bapfiriye mu myigaragambyo yabari kwamagana ubutegetsi bwa Perezida Samia Suluhu Hassan yabereye kumupaka wa Tanzaniya na Kenya witwa Namanga.
Kuva kuwa 29 ukwakira 2025 nibwo iyi myigaragambyo yatangiye ubwo habaga amatora y’umukuru w’igihugu cya Tanzaniya. Abigaragambya barashinja leta kubuza Tundu Lissu guhatana na Perezida Samia.
Guhera uwo munsi leta yashyize Guma mu rugo mu mujyi wa Dar es Salaam kugira bakumire imyigaragambyo, mu ma saha yijoro bohereza Abapolisi n’abasirikare mu mihanda inyuranye kugira bakumire abarenga kuri iri bwiriza.
Ibi ntibyabujije abaturage gukomeza kwigaragambya kuko kuwa 30 ukwakira imyigaragambyo yakomeje gukaza umurego igera no mutundi duce twa Tanzaniya aho bagenda bafunga imihanda banangiza ibikorwaremezo, amazu y’ubucuruzi yiganjemo ay’ibyamamare byashyigikiye Perezida Samia.
Ku mupaka wa Namanga abaturage bakomeje kwigaragambya nuburakari bukabije binjira muri Kenya bafatanya n’abaturage baho gutera amabuye ari nako bakomeza kwangiza.
Abanyakenya bashatse kwambukango baze kwifatanya n’abagenzi babo, Polisi irabazibira ntibabona uko bambuka, Minisitiri w’Umutekano w’Imbere, Dr. Raymond Omollo, yasabye Abanya-Kenya kwirinda kunyuranya n’ametegeko, bakareka abo muri Tanzania bakikemurira ibibazo byabo.
Abanyakenya batangiye kurasa abigaragambirizaga kubutaka bwabo babiri bahasiga ubuzima nyuma yogukomereka bikabije ibyo bikomere bikabaviramo urupfu nk’uko, byemejwe n’umuyobozi wa Polisi mu karere ka Kajiado, Alex Shikondi.
Abaguye muri iyi myigaragambyo bose ni abasore bakomoka muri Tanzaniya umwe yari afite imyaka 27 mugihe mugenzi we yarafite imyaka 28.
Ibinyamakuru byatangaje ko hari abanyakenya 2 nabo bakomerekeye muri izi mvururu kumupaka wa Namanga.
