Tanzaniya: Ashobora gukatirwa urwo gupfa kubera gushaka guhirika ubutegetsi
Impirimbanyi y’Umunyatanzaniya akaba n’icyamamare mu gukoresha imbuga nkoranyambaga, Jennifer Jovin uzwi ku izina rya Niffer ashobora gukatirwa urwo gupfa ashinjwa gushaka guhirika ubutegetsi no kukangurira abigaragambya guhisha amasura.
Niffer afunganywe n’abandi 21 kubera ibyaha bishamikiye ku myigaragambyo yakurikiye amatora yo ku wa 29 Ukwakira 2025.
Niffer w’imyaka 26 y’amavuko yaburaniye mu rukiko rw’Akarere rwa Kisutu aho yashinjwe ibyaha bitatu birimo kuba yarashishikarije abantu guhungabanya amatora no kubashishikariza kugura ibikoresha bihisha mu maso bizwi nka “masks” mu rwego rwo kwirinda ibyuka biryana mu maso byakoreshwaga na Polisi mu guhagarika abigaragambya.
Icyaha cya mbere baregwa, bose uko ari 22, ni ukurema itsinda rigamije guhirika ubutegetsi ryatangiye mu ntangiriro z’Ukwakira n’umunsi w’amatora.
Icyaha cya kabiri kireba abantu 21 mu baregwa, hatarimo Niffer, bakekwaho kugerageza guhagarika amatora no kwangiza ibikorwa bya leta mu gihe cy’imyigaragambyo.
Icyaha cya gatatu kireba Niffer wenyine, aho ashinjwa gutegura uburyo bwo guhungabanya amatora no gushishikariza abantu kwigaragambya.
Icyaha cyo gushishikariza abantu guhirika ubutegetsi gihanishwa igihano cy’urupfu nk’uko amategeko yo muri Tanzaniya abiteganya.
Amashyirahamwe aharanira uburenganzira bwa muntu avuga ko uru rubanza rugaragaza uburyo kutavuga rumwe n’ubutegetsi ari ikibazo ndetse ko urwego rwo gutanga igitekerezo uko umuntu abyumva rukiri hasi.

Niffer ushinjwa gushishikariza abantu guhirika ubutegetsi no kwigaragambya
