AmakuruPolitiki

Tanzaniya: Gucyura impunzi z’Abarundi hutihuti bishobora gutera ibibazo-MSF

Ishyirahamwe ry’Abaganga Batagira Imipaka (Médecins Sans Frontières, MSF) riratanga umuburo rivuga ko gahunda yo gucyura impunzi z’Abarundi zirenga ibihumbi 50 ziri mu nkambi zo mu ntara ya Kigoma, mu burengerazuba bwa Tanzaniya, bishobora guteza ingaruka zikomeye ku buzima bwa zo.

Mu itangazo ryasohotse mu ijoro ryo ku wa Mbere, MSF ivuga ko gucyura impunzi bigomba gukorwa hubahirizwa umutekano wa zo, ubuzima bwa zo n’icyubahiro cya zo, igasaba ko ibi byose byashyirwa imbere. Iri shyirahamwe rigaragaza ko kwirengagiza ayo mahame byashyira ubuzima bw’abantu mu kaga.

Mu Kuboza 2025, Leta ya Tanzaniya yatangaje ko ishobora kwambura impunzi z’Abarundi sitati y’ubuhunzi, mu gihe yanatangazaga umugambi wo gufunga inkambi zicumbitsemo mbere y’ukwezi kwa Kamena uyu mwaka.

MSF, imaze imyaka ivura impunzi ziri mu nkambi ya Nduta kuva mu 2015, ivuga ko impunzi nyinshi zirimo ari abantu bafite intege nke z’ubuzima, bityo ko gucyurwa mu buryo bwihuse cyangwa butateguwe neza byazigiraho ingaruka zikomeye.

Iri shyirahamwe rivuga ko muri iki gihe impunzi zikomeje gushyirwaho igitutu kugira ngo zitahuke, bikazisigira urujijo n’ubwoba, ndetse bikazishyira mu byago byo kubura serivisi z’ibanze nk’ubuvuzi, zisanzwe zigenda zibagora.

Nk’uko bigaragazwa n’ishami rishinzwe impunzi muri Minisiteri y’Umutekano wa Tanzaniya, kugeza mu Kuboza 2025, impunzi zabarizwaga muri icyo gihugu zari 238,956, zirimo Abarundi 152,019, Abanyekongo 86,256, ndetse n’abandi bava mu bindi bihugu bagera kuri 681.

Imiryango mpuzamahanga itanga ubutabazi ikomeje gushimangira ko gucyura impunzi bigomba gukorwa ku bushake bwa zo, mu mutekano usesuye, kandi mu buryo bwateguwe neza, hubahirizwa amategeko mpuzamahanga.

MSF ivuga ko Leta za Tanzaniya n’Uburundi zitarasubiza ku mugaragaro impungenge zagaragajwe muri iri tangazo.

Amazu yo mu nkambi ya Nyarugusu na Nduta yatangiye gusenywa (Ifoto: BBC)

Hashize ibyumweru bibiri impunzi z’Abarundi ziri mu nkambi ya Nyarugusu, mu Karere ka Kasulu, zitangiye gusenyerwa amazu, zibwirwa ko zigomba gutaha, nk’uko bamwe mu mpunzi baganiriye na BBC Gahuzamiryango dukesha iyi nkuru babivuga. Ibi bikorwa byanatangiriye no mu nkambi ya Nduta.

Bimwe mu byo impunzi zibwirwa n’abayobozi ba Tanzaniya ni uko nizitahuka ku bushake bizagenda neza, ariko nizibirwanya zishobora kuzirukanwa ku ngufu, nk’uko byabaye ku mpunzi zari mu nkambi ya Mtabila mu 2012.

Mu Gushyingo 2025, BBC Gahuzamiryango yabajije Sudi Mwakibasi, uyobora ishami rishinzwe impunzi muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu muri Tanzaniya, niba leta yiteguye kwirukana impunzi zizanga gutaha ku bushake.

Yasubije agira ati: “Icyo turi gukora ubu ni ukuzibwira no kuzisobanurira ko ari byiza gutaha. Ariko ni ngombwa ko zimenya ko igihugu cyazihaye ubuhungiro kigomba gushimirwa, aho gukora ibikorwa byateza umwuka mubi”.

Yakomeje avuga ko impunzi zigomba gusobanukirwa ko zakiriwe neza, hanyuma zigafata icyemezo cyo gutaha mu gihugu cya zo.

BBC Gahuzamiryango yakomeje gusaba leta ya Tanzaniya gutanga ibisobanuro ku biri kubera muri izo nkambi, ariko ntiyabashije kubona igisubizo. Ku ruhande rw’impunzi, zivuga ko ibyo bikorwa bigamije kuzirukana ku gahato.

Igihe abayobozi ba Tanzaniya, ab’Uburundi n’ab’ishami rya Loni rishinzwe impunzi (HCR) basuraga inkambi za Nyarugusu na Nduta, Guverineri w’Intara ya Kigoma, Simon Sirro, yasabye impunzi kureka gushidikanya no gutaha kugira ngo zigire uruhare mu kubaka igihugu cya zo.

Ku ruhande rwe, Jérémie Kekenwa, uhagarariye Uburundi mu Ntara ya Kigoma (Consul Général), yavuze ko icyemezo cyo gucyura impunzi gifite ishingiro, avuga ko Uburundi ubu ari igihugu kirimo amahoro n’umutekano bihagije.

Kuva mu myaka ya 1990, Intara ya Kigoma yakiriye impunzi nyinshi zahunze amakimbirane yabaye mu Burundi no muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, aho yigeze kugira inkambi zgera ku icumi.

Kuri ubu hasigaye inkambi ebyiri gusa: Nyarugusu, iri mu Karere ka Kasulu, icumbikiye Abarundi n’Abanyekongo, na Nduta, iri mu Karere ka Kibondo, icumbikiye Abarundi bahunze ibibazo bya politiki byabaye mu Burundi mu 2015.

Impunzi z’Abarundi zo mu nkambi ya Nyarugusu na Nduta zari zaburiwe ko zigomba kwiyandikisha gutaha ku bushake bitarenze tariki ya 30 Ugushyingo 2025 (Ifoto: BBC)

Tanga Igitekerezo

email ntizatangazwa Ningombwa *