Tanzaniya: Imyigaragambyo imaze gutwara ubuzima bwa benshi
Imyigaragambyo yakurikiye amatora rusange yo ku wa 29 Ukwakira 2025, imaze kugwamo abantu amagana nk’uko bitangazwa n’ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Tanzaniya.
Umubare w’abamaze gupfira muri iyi myigaragambyo ntuzwi neza kubera ko umurongo wa interineti wahagaritswe mu gihugu hose bityo uburyo bwo kubona amakuru bukaba ingorabahizi. Gusa guverinoma ya Tanzaniya ivuga ko guhagarika umurongo wa interineti byari ngombwa mu rwego rwo guhagarika ukwangiza imitungo y’abantu n’ibikorwa remezo no kurokora ubuzima bw’abantu.
Umuvugizi w’ishyaka rikomeye rya CHADEMA ritavuga rumwe n’ubutegetsi yabwiye ibiro ntaramakuru by’Abafaransa, AFP, ko abantu bagera kuri 700 biciwe mu gukozanyaho kw’abigaragambya n’abashinzwe umutekano. Ni mu gihe kandi umudipolomate ukorera muri Tanzaniya yabwiye BBC ko hari ibimenyetso byo kwizerwa by’uko abantu nibura 500 bapfuye.
Iyi myigaragambyo yabereye mu mijyi itandukanye, yiganjemo urubyiruko ndetse abayirimo bavuga ko amatora atabaye mu mucyo no mu bwisanzure. Si ibyo gusa kandi kuko bashinja leta guhonyora amahame ya demokarasi kubera kwima uburenganzira abategetsi babiri bakomeye batavuga rumwe n’ubutegetsi kuko umwe arafunze, undi yangiwe kwiyamamaza bavuga ko atujuje ibisabwa. Ibyo byongereye amahirwe Samia Suluhu Hassan wa CCM yo kwegukana intsinzi.
Umwe mu banyapolitike bo muri CHADEMA yavuze ko afite ubwoba ku buzima bwe kuko ubwicanyi bukorwa mu masaha y’ijoro mu gihe nta muntu n’umwe uba uhari wo kubara inkuru.
Umuyobozi muri CHADEMA, John Kitoka, yabwiye BBC ko abashinzwe umutekano bari gushakisha abategetsi bo muri iri shyaka ndetse ko bamwe byabaye ngombwa ko bava mu gihugu.
Yakomeje agira ati: “Dukomeje guhangayikishwa no kuba ibihe byegereje amatora byararanzwe n’itotezwa, ubushimusi no gutera ubwoba abategetsi batavuga rumwe n’ubutegetsi, abanyamakuru n’abakozi bo mu miryango itari iya leta”.
Minisitiri w’ububanyi n’amahanga Mahmoud Kombo Thabit avuga ko uru rugomo ari ibintu bicye byabaye ahantu hamwe na hamwe ndetse ko abashinzwe umutekano bihutiye kugira icyo bakora mu guhosha izo mvururu.
Kugeza ubu ntiharamenyekana ingano n’agaciro k’ibyangijwe kuko hagikusanywa amakuru.

Mu byo bakora, abigaragambya banasenya ibyapa byamamazaga Samia
