AmakuruPolitiki

Tanzaniya: Ku munsi w’amatora-Ingendo zirabujijwe hagati ya Zanzibar na Dar es Salaam

Ejo ku wa Gatatu tariki ya 29 Ukwakira 2025, ingendo hagati y’ikirwa cya Zanzibar na Dar es Salaam zahagaze kubera amatora rusange azaba muri iki gihugu.

Kompanyi zitanga serivisi zo gutwara abantu mu bwato, Azam Marine na Zan Fast Ferries, batangaje ko nta bwato buzaba bukora ku munsi w’amatora, ahubwo ko ingendo zizasubukurwa ku itariki ya 30 Ukwakira.

Itangazo ryatanzwe n’izo kompanyi zombi ribuga ko guhagarika ingenzo bizafasha abaturage n’abakozi kwitabira amatora nta nkomyi.

Bamwe mu basanzwe bakorera ingendo Dar es Salaam-Zanzibar ntibishimiye ihagarikwa ry’izi ngendo ndetse bagaragaza impungenge bafite.

Nk’uyu witwa Hussein Mabrouk yabwiye BBC ati: “Birantunguye cyane. Kuki byakorwa gutya? Ese umuntu ukeneye kujya gushyingura cyangwa kwivuza bizagenda bite? Ntabwo ibi ari byo, bisa nkaho ari impamvu za politiki. Kuki bibaye ubu? Si buri wese ushishikajwe no gutora”.

Uretse izi ngendo zo mu mazi zahagaritswe, na zimwe muri kompanyi z’imodoka zitwara abagenzi, zahagaritse ingendo ziva zinajya Dar es Salaam.

Bimwe mu byerekezo bizahagarara harimo Mwanza, Tarime, Kilimanjaro, Arusha, Tabora, Bukoba, na Kigoma.

Nubwo ishyirahamwe ry’abatwara abagenzi (Taboa) rivuga ko iri hagarikwa ry’ingendo rigamije guha abakozi n’abagenzi amahirwe yo gutora, ishyirahamwe rirengera abagenzi (Passengers’ Rights Association) ryabinenze, rivuga ko abakoze ibi batatekereje ku bantu bafite impamvu z’umuryango cyangwa iz’ubuzima zibasaba gukora ingendo kuri uwo munsi.

Abanya-Tanzaniya bazatora Perezida, abadepite, n’abayobozi b’inzego z’ibanze.

Ni amatora ya mbere Perezida Samia Suluhu Hassan agiye kwitabira ashaka kwemezwa n’abaturage nyuma yo gusimbura nyakwigendera John Pombe Magufuli mu 2021.

Nubwo Tundu Lissu, Perezida w’ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi, Chadema, ari kuburana ku byaha byo gushaka guhirika ubutegetsi; iri shyaka ryamaze gutangaza ko ritazitabira amatora, ndetse rivuga ko hakenewe ivugurura ry’uburyo amatora ategurwa.

Tanga Igitekerezo

email ntizatangazwa Ningombwa *