AmakuruPolitiki

Tanzaniya: Leta yategetse abakozi gukorera mu rugo kubera imyigaragambyo.

Guverinoma ya Tanzaniya yategetse abakozi bose ba leta gukorera akazi ka bo mu rugo kuri uyu wa Kane tariki ya 30 Ukwakira 2025 kubera ko imyigaragambyo yo kwamagana imigendekere y’amatora ishobora gukomeza.

Mu itangazo yanyujije ku rubuga rwa Instagram ku mugoroba wo ku wa Gatatu tariki ya 29 Ukwakira 2025, Umuvugizi wa guverinoma, Gerson Msigwa, yavuze ko bashingiye ku itegeko rijyanye n’umutekano ryaraye risohowe na polisi ku batuye mu mujyi wa Dar es Salaam, ryo gukorera akazi ka bo mu rugo.

Iryo tangazo rigira riti: “Hashingiwe ku itangazo rya polisi rireba abatuye umujyi wa Dar es Salaam, ejo ku wa 30 Ukwakira 2025, abakozi bose ba leta bazokorere akazi ka bo mu rugo, keretse abo inshingano za bo zibategeka kugera ku bigo byabo nk’uko bazabimenyeshwa n’abakoresha ba bo”.

Iri tangazo rikomeza rivuga ko abakoresha bo mu bigo byigenga basabwa kubahiriza iryo tangazo bakareka abakozi ba bo bagakorera mu rugo. Byongeye kandi n’abaturage badafite impamvu zihutirwa barasabwa kuguma mu rugo no gukorera ibikorwa bya bo aho bari.

Ejo hashize, ku wa 29 Ukwakira 2025, wari umunsi w’amatora muri Tanzaniya, aho abanya-Tanzaniya bagombaga gutora umukuru w’igihugu, abadepite n’abayobozi b’uturere.

Mu mateka ya Tanzaniya, ni ubwa mbere ku munsi w’amatora habaye imyigaragambyo mu bice bitandukanye by’igihugu, aho abenshi mu bari muri iyo myigaragambyo biganjemo urubyiruko, barwanya imigendekere y’amatora, bafunga imihanda myinshi batwika ahantu hatandukanye harimo n’icyicaro cya Polisi i Dar es Salaam.

Abaturage bavuga ko barambiwe ndetse ko bashaka ko hajyaho ikigo gishinzwe amatora kigenda bityo bakitorera uwo bashaka.

Biravugwa ko babiri barimo umupolisi bahitanywe n’izi mvururu naho abandi benshi barakomereka. Bari kuvurirwa mu bitaro bitandukanye i Dar es Salaam birimwo n’ibitaro bikuru bya Muhimbili.

Ibindi byangijwe birimo: ibiro by’itora, aho bategera imodoka ndetse n’ikigo gishinzwe kurwanya ruswa giherereye i Arusha cyarangijwe.

Imyaka 64 irashize, ishyaka “Chama Cha Mapinduzi (CCM)” ari ryo riri ku butegetsi kuva iki gihugu cyabona ubwigenge mu mwaka wa 1961. Kuri ubu Samia Suluhu Hassan wa CCM ni we perezia w’iki gihugu ndetse akaba ari na we uhabwa amahirwe yo kongera kukiyobora muri manda y’imyaka itanu nyuma yo gusimbura John Pombe Magufuli witabye Imana mu 2021.

Perezida Samia Suluhu Hassan ubwo yiyamamazaga i Mwanza (Ifoto: Getty images)

Tanga Igitekerezo

email ntizatangazwa Ningombwa *