Tchad yafunze umupaka wa yo na Sudani kugeza igihe kitazwi
Leta ya Sudani yatangaje ko yafunze umupaka wa yo “kugeza igihe hazatangirwa andi mabwiriza”, igamije gukumira ibitero byagiye bigabwa n’imitwe yitwaje intwaro ivuye ku butaka bwa yo ikinjira mu gihugu cy’abaturanyi.
Ibi byatangajwe nyuma y’imirwano ikaze yabereye mu mujyi wa al-Tina uherereye ku mupaka wa Sudani na Tchad, aho umutwe witwara gisirikare wa Rapid Support Forces (RSF) warwanye n’abarwanyi bo muri ako gace bafatanyije n’ingabo za Sudani.
Ku ruhande rwa Tchad, yatangaje ko yahagaritse urujya n’uruza rw’abantu n’ibicuruzwa ku mupaka uhuza ibi bihugu byombi, ariko ishimangira ko ibikorwa by’ubutabazi bitarebwa n’iki cyemezo.
Tchad isanzwe ari inzira nyamukuru inyuramo imiryango mpuzamahanga n’imodoka zitwaye imfashanyo zijya muri Sudani, igihugu kimaze igihe cyugarijwe n’intambara. Icyakora, imirwano imaze iminsi inarenga umupaka, ikinjira ku butaka bwa Tchad.
Mu itangazo rya Minisitiri w’Itumanaho wa Tchad, yavuze ko bashaka gukumira ko intambara yo muri Sudani yakwira mu karere, anagaragaza ko gufunga umupaka ari ingamba yo kurinda abaturage n’impunzi zakiriwe muri icyo gihugu nk’uko BBC ibitangaza.
Hagati aho, ibitangazamakuru byo muri Sudani byatangaje ko ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize abarwanyi ba RSF bagabye igitero ku kigo cya gisirikare cya Tchad giherereye hafi y’umujyi wa al-Tina, nubwo ubuyobozi bwa Tchad butarabyemeza ku mugaragaro.

