
Tchad yarahiye kwihorera kuri Sudan nyuma y’igitero cya ‘drones’ cyahitanye abantu 17
Igihugu cya Tchad cyatangaje ko kizihorera ku bitero byose bishobora guturuka muri Sudani, nyuma y’igitero cy’indege zitagira abapilote (drone) cyahitanye byibuze abantu 17, mu gihe abandi benshi bagikomerekeyemo muri.
Icyo gitero cyabereye mu mujyi wa Tiné uherereye ku mupaka uhuza Tchad na Sudani. Abaturage bahatuye bavuga ko abahitanywe na cyo bari mu muhango wo gushyingura, aho bari bateraniye basoma Korowani, igitabo gitagatifu cy’Abayisilamu.
Perezida wa Tchad, Mahamat Idriss Déby, yahise atumiza inama yihutirwa y’umutekano ku wa Gatatu, agaragaza ko icyo gitero ari igikorwa cy’ubushotoranyi gikomeye kandi kinyuranyije n’ubusugire bw’igihugu. Yahise ategeka ingabo kuba maso cyane ndetse anafata icyemezo cyo gufunga burundu umupaka uhuza Tchad na Sudani.
Tchad ikeka ko icyo gitero cyagabwe n’umutwe witwara gisirikare wa Rapid Support Forces (RSF), ugenzura igice kinini cya Darfur. Icyakora, uwo mutwe wabihakanye, uvuga ko byakozwe n’ingabo za Sudani. Na ho Sudani ishinja Tchad gufasha RSF, ibyo na byo Tchad ihakana yivuye inyuma.
Iki gitero gishobora gukomeza guhungabanya umutekano muke usanzwe uri ku mupaka wa Tchad na Sudani, aho usanga abantu n’ibintu byambuka byoroshye.
Intambara yo muri Sudani yatangiye muri Mata 2023 hagati y’ingabo za leta n’umutwe wa RSF, imaze guhitana ibihumbi by’abantu ndetse inatuma abarenga miliyoni 13 bava mu byabo, barimo hafi miliyoni imwe yahungiye muri Tchad.
