Inkuru Nyamukuru

Thérèse Kayikwamba agiye kurega abamusebya ku buzima bwe bwite

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Thérèse Kayikwamba, yatangaje ko agiye kurega abagabo babiri n’igitangazamakuru kimwe ku byo avuga ko batangaje amagambo n’amashusho y’ibinyoma no kumusebanya ku buzima bwe bwite.

Mu itangazo yashyize ku rubuga rwa X, Thérèse Kayikwamba yavuze ko ibyo byatangajwe, yise “ibitero”, bigamije guhindura ibihe byakabaye iby’ubuzima bwite n’ibyishimo by’umuryango we. Ibi byakurikiye amakuru avugwa ko yaba atwite, byatangajwe cyane ku mbuga nkoranyambaga.

Minisitiri Kayikwamba yavuze ko, mu rwego rwo kurengera umwana we no kubungabunga umuryango we, ndetse no gukomeza inshingano ze z’akazi, abanyamategeko be bazakurikirana abanyamakuru babiri bafite sheni za YouTube, Pero Luwara ukorera mu Bubiligi na Emmanuel Banzunzi ukorera muri Suède, kimwe n’ikinyamakuru CongoIntelligence. Yongeyeho ko ibimenyetso byo kubarega bimaze gukusanywa.

Kayikwamba yavuze ko iki gikorwa kigamije kurwanya ihohoterwa ry’amagambo n’umubiri rikorerwa abagore, ashimangira ko nta mugore, yaba ukora muri rubanda cyangwa atayikoramo, akwiye guhonyorwa mu buryo bw’umubiri cyangwa ubuzima bwe bwite.

Minisitiri Kayikwamba, umunyapolitiki ukomeye muri DR Congo, azwi cyane mu ruhando mpuzamahanga no mu biganiro bya dipolomasiya, by’umwihariko ku ruhande rw’Umuryango w’Abibumbye (ONU), aho yagiye ahangana n’abahagarariye u Rwanda ku birego by’inkunga ku mutwe wa M23, ibyo u Rwanda ruhakana.

Yavuze ko azakomeza kwibanda ku nshingano ze nka minisitiri, mu gihe abanyamategeko be bazashaka ubutabera ku byibasira ubuzima bwe bwite.

Tanga Igitekerezo

email ntizatangazwa Ningombwa *