Tinubu yashenguwe n’igitero cy’inyeshyamba cyahitanye abasirikare benshi barimo jenerali
Perezida wa Nigeria, Bola Tinubu, yagaragaje akababaro gakomeye anihanganisha imiryango y’abasirikare baguye mu gitero cyagabwe ku kigo cya gisirikare giherereye muri leta ya Borno ku wa Kane w’ejo hashize nk’uko BBC ibitangaza.
Mu butumwa yanyujije ku rubuga X, Tinubu yavuze ko atewe agahinda n’urupfu rw’abasirikare bo mu mutwe wa 29 Task Force Brigade, barimo n’umuyobozi wa bo Oseni Omoh Braimah, ashimangira ko “batanze igitambo gikomeye mu kurinda igihugu”.
Nubwo umubare nyakuri w’abasirikare bapfuye utaratangazwa, amakuru aravuga ko iki gitero cyagabwe n’umutwe w’iterabwoba wa Boko Haram, nubwo na wo utarabyigamba.
Iki gitero kibaye mu gihe umutekano mu majyaruguru ashyira uburasirazuba bwa Nigeria ukomeje kuzamba, aho ibikorwa by’imitwe yitwaje intwaro birimo na ISWAP byiyongereye mu byumweru bishize. Ibi bije mu gihe ingabo za leta zikomeje ibikorwa byo kubahashya.
Si ubwa mbere Borno ibayemo amarira nk’aya. Mu Gushyingo k’umwaka ushize, Brigadier General Musa Uba na we yiciwe mu gitero cyari cyagabwe n’abarwanyi ba ISWAP muri iyi leta.
Leta ya Borno imaze imyaka irenga icumi ari indiri y’iyi mitwe yitwaje intwaro, nubwo mu myaka mike ishize byari byaragabanyije ubukana bw’ibitero ugereranyije n’uko byari bimeze mu 2015. Gusa mu mezi ya vuba aha, byongeye gukaza umurego.
Mu kwezi gushize gusa, Umujyi wa Maiduguri wibasiwe n’ibitero by’ubwiyahuzi byahitanye abantu bagera kuri 20, abandi benshi barakomereka.
Hagati aho, Leta ZUnze Ubumwe z’Amerika, zisanzwe zifasha Nigeria mu gutoza ingabo za yo, ziherutse gusaba abaturage ba yo kwitwararika cyane ku bijyanye n’ingendo bajya muri iki gihugu, kubera impungenge z’umutekano muke n’ibikorwa by’iterabwoba ndetse no gushimuta abantu.

