AmakuruPolitiki

Trump arasaba amahanga kumufasha gufungura umuhora wa Hormuz

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, Donald Trump yasabye ibihugu bitandukanye kuza gufasha Amerika mu gufungura umuhora wa Hormuz (Strait of Hormuz), inzira ifatwa nk’ingenzi cyane mu gutwara ibitoro ku isi. Yanaburiye ko ejo hazaza h’umuryango wa NATO hashobora kuzaba habi cyane mu gihe ibyo bihugu byanga gufasha muri uwo muhate.

Mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru Financial Times ari mu ndege ya perezida Air Force One ubwo yasubiraga i Washington, D.C. nijoro, Trump yavuze ko amaze kuvugana n’ibihugu bigera kuri birindwi”ku bijyanye no gucunga umutekano w’uwo muhora.

Nubwo atatangaje amazina y’ibihugu yavuganye na byo, Trump yakomoje ku muryango wa NATO ndetse n’ibindi bihugu avuga ko bifite inyungu zo kurinda ubutaka bwa byo kandi byungukira mu kuba uwo muhora wafungurwa.

Trump yasabye ibihugu kumufasha gufungura umuhora wa Hormuz: BBC

Kuva imirwano yatangira hagati y’Amerika na Iran, Iran yaburiye ko ubwato bwose bugerageje kunyura muri uwo muhora bushobora kuraswa. Uyu muhora unyuramo hafi 20% by’ibitoro bigurishwa ku isoko mpuzamahanga, kandi raporo zigaragaza ko amato arenga 15 yamaze kuraswaho ubwo yageragezaga kuwunyuramo.

Trump yavuze ko niba ibihugu yasabye ubufasha bititabiriye, byaba bivuze “ahazaza habi cyane kuri NATO”, avuga ko Amerika yo yakomeje gufasha cyane ibihugu by’i Burayi nk’uko BBC yabitangaje.

Yagize ati: “Ntabwo byari ngombwa cyane ko dufasha muri Ukraine. Ukraine iri kure cyane kuri twe ku birometero ibihumbi… ariko twarabafashije. Ubu turashaka kureba niba na bo badufasha.”

Ibi Trump yabivuze nyuma y’umunsi umwe asabye Ubushinwa, Ubufaransa, Ubuyapani, Koreya y’Epfo n’Ubwami bw’Ubwongereza kwitabira “umuhate uhuriweho” wo gufungura umuhora wa Hormuz.

Yanaburiye Ubushinwa ko ashobora gusubika inama yagombaga kugirana na Perezida Xi Jinping mu gihe icyo gihugu cyaba kitabyemeye. Trump yavuze ko Ubushinwa bufite inyungu zikomeye mu gufungurwa k’uwo muhora kuko ari kimwe mu bihugu bikoresha ibitoro byinshi binyura muri iyo nzira.

Kugeza ubu, Ubushinwa ntiburagira icyo butangaza ku magambo ya Trump.

Iran yahise ihagarika ingendo z’amato yose anyura mu muhora wa Hormuz uherereye hagati yayo na UAE ndetse na Oman, kuva imirwano yatangira: BBC

Tanga Igitekerezo

email ntizatangazwa Ningombwa *