AmakuruPolitiki

Trump yahagaritse abahagarariye Amerika mu bihugu birenga 30 birimo u Rwanda n’u Burundi

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, Donald Trump, yafashe icyemezo cyo gukura mu nshingano abahagarariye igihugu cye mu Burundi, mu Rwanda no mu bindi bihugu bigera kuri 30, nk’uko byatangajwe n’ibitangazamakuru byo muri Amerika.

Iki cyemezo cyamenyekanye bwa mbere binyuze mu kinyamakuru Politico ku wa Gatanu w’icyumweru gishize, kivuga ko abo bahagarariye Amerika bamaze kubimenyeshwa ku giti cya bo, hatabanje gutangwa itangazo ku mugaragaro.

Amakuru akomeza avuga ko benshi muri abo bakuwe mu nshingano bashyizweho mu gihe cy’ubutegetsi bwa Perezida Joe Biden, wasimbuwe na Donald Trump.

Ibitangazamakuru byo muri Amerika byemeza ko abo bahagarariye Amerika bahawe igihe kingana n’ukwezi kugira ngo basubire i Washington.

Televiziyo ya CNN yasubiyemo Eric Rubin, wahoze ari umudipolomate w’Amerika, avuga ko iki cyemezo kidasanzwe, kuko mu myaka 101 ikigo cya dipolomasi y’Amerika kizwi nka U.S. Foreign Service kimaze, kitigeze gihura n’ibi bintu.

Rubin yasobanuye ko nubwo abahagarariye igihugu mu mahanga baba ari intumwa za Perezida ku giti cye, abaperezida bahoraga basiga mu nshingano abo basanzeho kugeza manda ya bo irangiye, hanyuma abasimbura bakemezwa n’Inteko Ishinga Amategeko.

Ku rundi ruhande, umwe mu bayobozi bo muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’Amerika, wavuzwe na CNN, yavuze ko ibi ari ibisanzwe bikorwa iyo ubutegetsi bushya bufashe ubuyobozi bw’igihugu.

Amakuru aturuka muri Amerika agaragaza ko benshi mu bakuwe mu nshingano bari bahagarariye Amerika mu bihugu bya Afurika, birimo Algeria, Burundi, Cameroun, Côte d’Ivoire, Congo, Gabon, Mauritius, Misiri, Nigeria, Niger, Rwanda, Sénégal, Somalia na Uganda. Hari n’abandi bari mu bihugu by’i Burayi birimo Slovakia, Montenegro, Armenia na North Macedonia, ndetse no mu bihugu byo muri Aziya n’Amerika y’Amajyepfo.

Ikinyamakuru New York Times cyatangaje amagambo ya Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’Amerika (Department of State) ivuga ko abo bose basubijwe i Washington batirukanwe, kandi ko bashobora guhabwa izindi nshingano.

Iyo minisiteri yanabahamagarariye gushaka andi mahirwe yo gukorera leta mu nzego zitandukanye, kugira ngo bagire uruhare mu gushyira mu bikorwa politiki ya Perezida Trump izwi nka “America First”.

Minisitiri y’Ububanyi n’Amahanga y’Amerika yasobanuye ko iki cyemezo kiri mu bisanzwe bikorwa mu gihe cy’ihinduka ry’ubutegetsi, kandi kigamije gutuma abahagarariye Amerika mu mahanga bakorera ku murongo wa politiki nshya ya leta.

Ishyirahamwe ry’abadipolomate b’Amerika, American Foreign Service Association, ryatangaje ko gukura mu nshingano abadipolomate b’umwuga bishobora guteza ikibazo cyo guhindura dipolomasi igikoresho cya politiki, mu gihe yari isanzwe izwiho kutabogama.

Kugeza ubu, Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’Amerika ntiratangaza amazina y’abazashyirwa mu myanya yasizwe n’abo bakuweho, cyangwa igihe bazatangirira imirimo ya bo.

Mu Burundi, mu Rwanda no mu bindi bihugu byibasiwe n’izi mpinduka, ibiro by’Amerika bizakomeza gukora biyobowe n’abayihagarariye by’agateganyo (Chargé d’Affaires) kugeza abashya bemejwe ku mugaragaro.

Izi mpinduka zije mu gihe Amerika iherutse no gufata icyemezo cyo guhagarika gutanga Visa ku baturage bo mu bihugu bitandukanye, harimo n’ibihugu byinshi byo muri Afurika.

Tanga Igitekerezo

email ntizatangazwa Ningombwa *