Trump yahawe igihembo gishya cy’amahoro cyitiriwe FIFA
Ku wa Gatanu tariki ya 5 Ukuboza 2025, Perezida wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, Donald Trump, yahawe igihembo cy’amahoro cyitiriwe FIFA cyatanzwe ku nshuro ya mbere, ubwo hakorwaga tombora y’imikino y’Igikombe cy’Isi cya 2026 mu mupira w’amaguru.
Trump, umaze igihe yifuza igihembo cy’Amahoro cyitiriwe Nobel, yashimiye FIFA , avuga ko iki gihembo ari “kimwe mu bintu bikomeye cyane by’icyubahiro mu buzima bwe”.
Uyu muyobozi w’Amerika yari umuntu watekerezwaga cyane ko ari we uzahabwa iki gihembo cya mbere cyitiriwe FIFA.
Trump hamwe na Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, ni inshuti zikomeye, kandi Infantino yari yarasobanuye ko yizera ko Trump yagombaga guhabwa igihembo cya Nobel kubera uruhare yagize mu gushaka kurangiza intambara ya Isirayeli muri Gaza yibasira abaturage b’inzirakarengane.
Mu muhango wari wuzuyemo ibyamamare wabereye muri Kennedy Center i Washington, Infantino yabwiye Trump ati: “Iki ni igihembo cyawe, ni igihembo cy’amahoro cyawe”.
Infantino yagiye asobanura ko umupira w’amaguru ari urubuga ruhuza Isi yose, ariko iki gihembo gishya cyarenze ku murongo w’ibisanzwe byo kwibanda kuri siporo gusa.
Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, Kanada (Canada) na “Mexique” ni zo zizakira iyi mikino y’Igikombe cy’Isi umwaka utaha. Minisitiri w’Intebe wa Kanada, Mark Carney, n’Umukuru w’Igihugu cya Mexique, Claudia Sheinbaum, na bo bari bahari.
Mu rwego rwo guhuza n’uko Trump akunda ibintu by’amashusho n’imihango igaragara, Infantino wari uyoboye umuhango yasabye abo bayobozi guhagarara imbere ahateguwe kugira ngo batangire gutombora amakipe ya bo.
FIFA yatangaje ko iki gihembo cy’amahoro kizajya gitangwa buri mwaka mu Gushyingo, ivuga ko kizajya gihabwa “abantu bakoze ibikorwa bidasanzwe kandi bihambaye bigamije amahoro”.
Nyuma ya tombora, bifashe ifoto (selfie) bari kumwe na Infantino.
Mu gutangiza uyu muhango, avuga ku mikino izaba umwaka utaha, Infatino yagize ati: “Iyi mikino izaba idasanzwe, izaba ikomeye, izaba itangaje”.
Igikombe cy’Isi cy’abagabo kizamara igihe kirenga ukwezi kuko kizatangira guhera ku wa 11 Kamena kugeza ku wa 19 Nyakanga 2026, kikazakinwa mu mikino 104 mu mijyi 16 izakira iryo rushanwa. Umukino uzafungura irushanwa uzahuza Mexique na Afurika y’Epfo kuri Stade Azteca mu Mujyi wa Mexico, hakurikiraho Koreya y’Epfo ihura n’ikipe izaba yabonye itike mu mikino yo gushakisha itike.
Leta Zunze Ubumwe z’Amerika na Kanada zo zizakina imikino ya byo ku munsi ukurikiraho.
