AmakuruPolitiki

Trump yahaye Iran amasaha 48 yo kuba yafunguye umuhora wa Hormuz

Perezida Donald Trump yahaye Iran igihe ntarengwa cy’amasaha 48 kugira ngo ibe yafunguye umuhora wa Hormuz. Yavuze ko nibitaba ibyo, Amerika izahita itera Iran igasenya ibikorwa bya yo by’ingufu birimo ibya peteroli na gaz.

Uyu muhora wa Hormuz ni ingenzi cyane ku isi, kuko mu bihe bisanzwe unyuzwamo hafi 20% by’ibitoro na gaz bikoreshwa ku isi hose, bikaba bigira uruhare rukomeye mu bukungu bw’ingufu.

Trump yatangaje ibi abinyujije ku rubuga rwe rwa Truth Social mu masaha y’ijoro ryo ku wa 21 Werurwe 2026, agaragaza ko Iran ifite igihe gito cyo kubahiriza ibyo yasabwe, bitarenze ku wa 23 Werurwe.

Yavuze ko Iran nidafungura uwo muhora nta yandi mananiza, Amerika izahita itera igasenya ibikorwa by’ingufu by’ingenzi bya yo.

Ku ruhande rwa yo, Iran yatangaje ko na yo izagaba ibitero ku bikorwa bisa n’ibyo mu bihugu byo mu karere k’ikigobe cy’Abarabu mu gihe yaba itewe.

Kuba Iran yarafunze umuhora wa Hormuz ndetse ikanibasira amato ahaca, byatumye ibiciro by’ibitoro bizamuka cyane mu minsi ishize.

Luis Moreno Ocampo, wahoze ari umushinjacyaha mukuru wa mbere w’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha (ICC), yavuze ko gutera ibikorwa by’ingufu bitemewe keretse bifite akamaro ka gisirikare kagaragara.

Yasobanuye ko nubwo ibihugu bishobora kubivugaho byinshi bishaka kwerekana impamvu byabikora, ibi bikorwa bikomeza gufatwa nk’iby’abasivili kuko bifasha abaturage mu buzima bwa buri munsi, nko kubona umuriro, guteka no kubona amashanyarazi.

Yibukije ko mu 2024, ICC yigeze gusohora impapuro zo guta muri yombi abayobozi b’Uburusiya kubera ibitero ku bikorwa by’ingufu bya Ukraine.

Muri Israel amazu yarasenyutse

Hagati aho, imirwano ikomeje gukaza umurego. Nyuma y’ibyumweru bitatu intambara itangiye, Iran yakomeje kurasa misile muri Israel, zigira ingaruka ku baturage.
Mu mujyi wa Arad, abaturage bavuze ko bumvise ibisasu bikomeye cyane, aho inyubako nyinshi zangiritse, hasigara n’ibinogo binini. Abantu barenga 80 bakomerekeye muri ibyo bitero.

No mu mujyi wa Dimona, uri hafi y’aho Israel ifite ibikorwa bya nikereyeri, hagabwe igitero cya misile cyaciye mu buryo bwo kwirinda ibitero byo mu kirere, kigakomeretsa abantu benshi.

Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu, yavuze ko uwo wari umugoroba ukomeye cyane ku gihugu cye.

Mu murwa mukuru wa Iran, Teheran, hagaragaye ibyangiritse byinshi bitewe n’ibitero byabaye ku itariki ya 16 Werurwe, aho inyubako z’ubucuruzi n’izo guturamo zasenyutse.
Israel yatangaje ko yakomeje kugaba ibindi bitero mu ijoro ryakurikiyeho, mu gihe intambara imaze kurenga ibyumweru bitatu itangiye

Ibyangiritse i Tehran

Tanga Igitekerezo

email ntizatangazwa Ningombwa *