Trump yahaye isi iminsi 10 ho kureba niba Iran yemera amasezerano cyangwa ibintu bikaba bibi
Mu ijambo yavugiye i Washington, D.C. mu nama ya mbere y’urwego rwe yise “Board of Peace” (Inteko y’Amahoro), Donald Trump yagarutse ku biganiro biri hagati y’Amerika na Iran. Yagize ati: “Tugomba kugera ku masezerano afite ireme; bitaba ibyo hashobora kubaho ibikomeye”.
Mu minsi ishize, Leta Zunze Ubumwe z:Amerika zohereje izindi ngabo mu karere k’Uburasirazuba bwo Hagati, mu gihe hanatangajwe ko hari intambwe yatewe mu biganiro byabereye mu Switzerland hagati y’intumwa z’impande zombi.
BBC yatangaje ko Abadepite bo mu ishyaka ry’Abademokarate hamwe na bamwe mu bo mu ishyaka ry’Abarepubulikani riri ku butegetsi, bagaragaje ko badashyigikiye igikorwa icyo ari cyo cyose cya gisirikare kuri Iran kitabanje kwemerwa n’Inteko Ishinga Amategeko.
Trump yavuze ko intumwa zihariye z’Amerika, Steve Witkoff na Jared Kushner (umukwe we), zagiranye ibiganiro byiza cyane n’abahagarariye Iran. Yongeyeho ko mu myaka ishize byagaragaye ko kugirana amasezerano akomeye na Iran atari ibintu byoroshye, ariko ko hakenewe igisubizo gifite ireme.
Ku wa Gatatu w’iki cyumweru, Karoline Leavitt, umuvugizi wa Perezida w’Amerika, yavuze ko Iran yaba igize neza yemeye kugirana amasezerano n’Amerika. Yongeyeho ko Trump agifite icyizere cyo kugera ku gisubizo binyuze mu nzira y’ubwumvikane bwa dipolomasi ku kibazo cya porogaramu ya nikleyeri ya Iran.
Hagati aho, amafoto y’icyogajuru agaragaza ko Iran yongereye imbaraga mu bigo bya yo bya gisirikare. Umuyobozi w’ikirenga wa Iran, Ali Khamenei Ayatollah, na we yanditse ku mbuga nkoranyambaga atanga ubutumwa bukakaye yihanangiriza Amerika.
Mu butumwa bwe, Khamenei yagize ati: “Perezida w’Amerika akomeza kuvuga ko igihugu cye cyohereje ubwato bw’intambara bwerekeza kuri Iran. Ni byo koko, ubwato bw’intambara ni igikoresho gikomeye cya gisirikare. Ariko igikomeye kurushaho ni intwaro ishobora kubujugunya ku ndiba y’inyanja”.

