Trump yahishuye intego eshatu z’intambara ya Iran ishobora kumara ukwezi kurenga
Perezida wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, Donald Trump, yatangaje ko intambara igihugu cye kirimo na Iran ishobora kumara hagati y’ibyumweru bine kugeza kuri bitanu, asobanura ko imigambi ye igamije ibintu bitatu by’ingenzi.
YMu bintu bitatu by’inhenzicTrump agamije, yavuze ko ashaka gusenya burundu gahunda ya Iran yo gukora intwaro za kirimbuzi, gusenya igisirikare cya yo cyo mu mazi, no kuyambura burundu ubushobozi bwo kongera gukora izo ntwaro kirimbuzi.
Mu ijambo rye rya mbere ku by’iyi ntambara, Trump ntiyasobanuye neza uko abona ejo hazaza h’umubano w’Amerika na Iran nyuma y’imirwano. Icyakora, yagaragaje ko yiteguye gukomeza iyi ntambara igihe cyose byaba ngombwa.
Yagize ati: “Igihe cyose bizasaba, nta kibazo. Icyo bizatwara cyose, tuzagikora”.
Trump ntabwo yanagarutse ku hazaza ha politiki ya Iran, mu gihe ibintu bikomeje kuba urujijo nyuma y’iyicwa ry’Umuyobozi w’Ikirenga wa Iran, Ayatollah Ali Khamenei, ndetse hakaba hataramenyekana uzamusimbura.
Trump kandi ntiyatanze ibisobanuro ku cyakorwa n’Amerika mu gihe iyi ntambara yarushaho kwaguka ikaba iy’akarere kose nk’uko BBC yabitangaje.
Uburyo Trump ari gutangaza amakuru kuri iyi ntambara butandukanye n’imigenzo yahoragaho, aho abaperezida b’Amerika bakundaga kugeza ijambo rikomeye ku baturage basobanura impamvu zatumye binjira mu ntambara.
Kugeza ubu, Trump ntarageza ijambo nk’iryo ku gihugu, kandi no ku wa Mbere w’ejo hashize ntiyagaragaje ko ateganya kuritanga mu minsi iri imbere.

