Trump yatangije viza y’abimukira ifite agaciro ka miliyoni y’amadolari
Perezida wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, Donald Trump, yatangije gahunda nshya itanga visa yiswe Gold card y’Amerika yihutishwa ku banyamahanga bafite ubushobozi bwo kwishyura nibura miliyoni 1$, ni ukuvuga hafi miliyari imwe n’igice y’amafaranga y’u Rwanda.
Trump yavuze ko “Gold Card” iguha “inzira yihuse igana ku bwenegihugu ku bantu babikwiye kandi bagenzuwe neza.
Nk’uko yabitangaje ku mbuga nkoranyambaga kuri uyu wa gatatu tariki ya 10 Ukuboza 2025, Trump yavuze ko bishimishije cyane kuba ibigo by’Amerika bikomeye bishobora gukomeza impano z’abantu b’ingenzi.
Iyi Gold Card, yatangajwe bwa mbere mu ntangiriro z’uyu mwaka, ni visa ihabwa umuntu ushobora kugaragaza ko azazana “inyungu ikomeye” ku gihugu, nk’uko urubuga rwa yo rubivuga.
Iyi gahunda ije Washington ikaza ingufu mu gufata ingamba zikaze ku bijyanye n’abimukira, zirimo kongera amafaranga y’uburenganzira bwo gukorera muri Amerika no kwirukana abadafite ibyangombwa.
Gahunda ya Gold Card yemerera gutanga uburenganzira bwo gutura muri Amerika mu “gihe gito cyane”, kandi igasaba kwishyura miliyoni 1$ nk’ikimenyetso cyerekana ko uyisaba azazanira Amerika inyungu.
Ibigo bishaka kuzana abakozi bizasabwa kwishyura miliyoni 2$, hiyongereyeho n’andi mafaranga. Hazanashyirwa hanze “platinum card” itanga uburenganzira bwo guhagarikirwa imisoro, izaba igura miliyoni 5$.
Hari n’andi mafaranga ya leta ashobora kwiyongeraho bitewe n’ukuntu buri wese ahagaze, kandi buri wese usaba iyi viza agomba kwishyura amafaranga 15,000 $ adasubizwa kugira ngo dosiye ye itangire gusuzumwa.
Gahunda ya Gold Card yakunze kunengwa kuva yatangazwa muri Gashyantare, aho bamwe mu Bademokarate bavuga ko izaba uruherererkane rw’amahirwe ku bantu b’abaherwe gusa.
Trump ubwo yayitangazaga bwa mbere yavuze ko izi visa zigereranwa n’amakarita y’icyatsi (green cards), atuma abimukira bo mu rwego rwose rw’ubukungu baba bakanakorera muri Amerika burundu, bakabona uburenganzira ku bwenegihugu nyuma y’imyaka itanu.
Ariko Gold Card yo yagenewe “abahanga ku rwego rwo hejuru”, Trump yibutsa ko “bakeneye abantu batanga umusaruro”.
Yagize ati: “Abantu bishyura miliyoni 5$, bazakora imirimo mishya. Ni amahirwe menshi”.
Iyi gahunda ije mu gihe ubutegetsi bwa Trump bwashyize imbaraga mu gukumira abimukira no kubirukana.
Amerika yanahagaritse kwakira ubusabe bw’abaturuka mu bihugu 19 (ahenshi muri Afurika no mu burengerazuba bwo hagati) biri ku rutonde rw’ibyahagaritswe kwinjira muri Amerika.
Guverinoma yanahagaritse gufata ibyemezo byose ku byerekeye ubuhungiro, inatangaza ko izongera gusuzuma ibihumbi by’imanza zatanzwe ku butegetsi bwa Joe Biden.
Mu kwezi kwa Nzeri, Trump yasinye itegeko rishyiraho amafaranga 100,000 $ ku basaba visa za H-1B zigenewe abakozi bafite ubumenyi buhambaye b’abanyamahanga.
Iryo tegeko ryateje ubwoba abanyeshuri bo hanze biga muri Amerika n’ibigo by’ikoranabuhanga, ariko Trump yasobanuye ko ayo mafaranga azareba gusa abasaba bashya bari hanze y’Amerika.
