AmakuruPolitiki

Trump yategetse igerageza ry’intwaro kirimbuzi nyuma y’imyaka 33

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, Donald Trump yatangaje ko iki gihugu cy’igihangange ku isi kigiye kongera kugerageza intwaro za nikereyeli mu buryo buhoraho.

Ibi yabitangaje kuri uyu wa Kane tariki ya 30 Ukwakira 2025, ubwo yategekaga abakuriye igisirikare gutangira igerageza ry’intwaro za nikereyeli za bo nk’uko Ubushinwa n’Uburusiya byabigenje.

Mu gihe iki gihugu cyasubukura igeragezwa ry’izi ntwaro, byaba bibaye nyuma y’imyaka irenga 30 kitabikora nk’uko ikinyamakuru Aljazeera dukesha iyi nkuru kibitangaza.

Mbere gato yo guhura na Perezida w’Ubushinwa Xi Jinping muri Korea y’Epfo, Trump yanditse ku rubuga nkoranyambaga ati: “Kubera gahunda z’ibindi bihugu z’igerageza, nategetse ishami rishinzwe intambara (Department of War) gutangira kugerageza intwaro kirimbuzi zacu ku rwego rungana n’urw’abandi”.

Leta Zunze Ubumwe z’Amerika ni cyo gihugu cya mbere ku isi gifite izo ntwaro nyinshi, kigakurikirwa n’Uburusiya Naho Ubushinwa bukaza ku mwanya wa Gatatu.

Amerika yaherukaga kugerageza intwaro kirimbuzi ku wa 23 Nzeri 1992 nyuma y’uko Perezida George HW Bush asohora icyemezo cyo kubihagarika mu gihe runaka.

Ubusanzwe, Igeragezwa ry’izi ntwaro ribera mu gace ko munsi y’ubutaka gaherereye muri leta ya Nevada, ni ku ntera ya km105 mu majyaruguru uvuye mu mujyi wa Las Vegas, ndetse ni agace kagenzurwa na leta.

Tanga Igitekerezo

email ntizatangazwa Ningombwa *