Trump Yongereye Igitutu kuri Iran ku Muhora wa Hormuz
Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yongeye kugaragaza igitutu gikomeye kuri Iran, ayisaba gufungura Umuhora wa Hormuz, umuhora ufite akamaro kanini mu bucuruzi bwa peteroli ku rwego mpuzamahanga.
Mu magambo ye, Trump yagaragaje ko Amerika ishobora gufata ingamba zikomeye zirimo n’iza gisirikare mu gihe Iran yakomeza kudohoka ku gufungura uwo muhora wifashishwa cyane mu gutwara ibikomoka kuri peteroli.
Yavuze kandi ko nubwo hari ibiganiro biri gukorwa hagamijwe gushaka igisubizo cy’amahoro, bidakwiye gufatwa nk’ikintu gihagije mu gihe nta cyemezo gifatika Iran irafata.
Ku ruhande rwa Iran, abayobozi bayo bakomeje guhakana ko hari ibiganiro bitaziguye biri kuba hagati yabo na Amerika, banamagana igitutu bashyirwaho bavuga ko kidafite ishingiro.
Ibi bibaye mu gihe umubano hagati y’ibihugu byombi ukomeje kuzamo umwuka mubi, ibintu bikomeje kugira ingaruka ku isoko mpuzamahanga rya peteroli ndetse n’umutekano w’akarere.

