AmakuruPolitiki

Tshisekedi akomeje kubeshyera u Rwanda nyuma y’uko AFC/M23 ifashe Uvira

Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Félix Anyoine Tshisekedi Tshilombo, yamaganye bikomeye ibyo yise “igitero cya gisirikare cy’u Rwanda” ku butaka bwa DRC, nyuma y’uko umutwe wa AFC/M23, uhanganye na FARDC, utangaje ko wafashe umujyi wa Uvira muri Ntara ya Kivu y’Epfo.

Uyu mujyi ni wo wari usigaye ari uw’ingirakamaro mu burasirazuba bwa DRC utarafatwa n’uyu mutwe.

Ibiro bya Perezida Tshisekedi byatangaje ku rubuga X ko mu nama y’abaminisitiri idasanzwe yo ku wa Kane tariki ya 11 Ukuboza 2025, yavuze ko icyo gitero gisobanura kwica ku mugaragaro ibyo u Rwanda rwemeye mu masezerano y’amahoro yasinyiwe i Washington mu cyumweru gishize hagati y’u Rwanda na DRC.

Mu muhango wo kwakira indahiro z’abayobozi bashya kuri uwo wa Kane, Perezida Paul Kagame yashimangiye ko u Rwanda rwemeye ayo masezerano kandi ruzayubahiriza, ariko yongeraho ko imirwano yari isanzwe iriho na mbere y’uko ayo masezerano ashyirwamo umukono.

Kinshasa n’impuguke za Loni zishinja u Rwanda gutera inkunga M23 mu basirikare benshi, ibikoresho no kuyobora uwo mutwe, ibyo u Rwanda ruhakana ruvuga ko icyo rufite ari gahunda z’ubwirinzi.

Ku rundi ruhande, u Rwanda hamwe na raporo za Loni bashinja Kinshasa gukorana na FDLR, ariko leta ya DRC yo ikavuga ko atari ukuri, ikanemeza ko umusirikare wa yo wafatwa akorana na FDLR yabihanirwa bikomeye.

Mu gihe Kagame na Tshisekedi basinyaga amasezerano y’amahoro bashyigikiwe na Perezida w’Amerika Donald Trump, bombi bavuze ko bayizeye. Ariko ku wa kane, Umunyamabanga Mukuru wa Loni, António Guterres, yatangaje ko ahangayikishijwe no kwiyongera k’urugomo muri Kivu y’Epfo, anamagana ibitero bya M23, asaba ko imirwano ihita ihagarara. Yavuze ko Loni yiteguye gutanga ubufasha bwihutirwa no gushyigikira inzira za dipolomasi zigamije kugarura amahoro mu burasirazuba bwa DRC.

Ku wa kabiri mbere y’ifatwa rya Uvira, Amerika, EU n’Ubwongereza byasohoye itangazo rihuriweho byamagana igitero gishya cya M23 hafi y’u Burundi, bivuga ko gishobora guhungabanya umutekano mu karere. Ibyo bihugu byasabye M23 n’ingabo z’u Rwanda guhagarika ibitero ako kanya.

Nyuma yo gufata Uvira, M23 yatangaje ko yabikoze mu rwego rwo kurengera abaturage ivuga ko bari bamaze amezi atatu barugarijwe n’ibitero bya FARDC n’abo bafatanyije. M23 yabwiye abaturage ko bashobora gusubira mu bya bo mu mutekano kuko ihari igomba kubarinda.

Ibiro bya Perezida Tshisekedi byo byemeje ko ingabo za leta zikomeje kuba maso kandi zizakomeza kurinda ubusugire bwa DRC, banatangaza ko hagiye guterana inama yihariye ihuza inzego zitandukanye z’umutekano n’iz’igisirikare.

Kuva mu ntangiriro z’uyu mwaka, M23 ikomeje kugenzura umujyi wa Goma, Bukavu n’utundi duce twinshi twa Kivu ya Ruguru na Kivu y’Epfo, mu ntambara yongeye kubura mu 2021 ariko ishingiye ku makimbirane amaze hafi imyaka 30.

Ishami rya Loni rishinzwe ubutabazi, OCHA, rivuga ko abaturage barenga ibihumbi 500 bamaze guhunga imirwano mu gihe cy’icyumweru kirenga, bamwe bahungira mu bindi bice bya DRC abandi bajya mu bihugu bihana imbibi.

Tanga Igitekerezo

email ntizatangazwa Ningombwa *