Tshisekedi i Lomé ku kibazo cy’umutekano wa RDC
Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Félix-Antoine Tshisekedi, kuri uyu wa mbere tariki ya 12 Mutarama 2026, yagiriye uruzinduko rw’akazi mu murwa mukuru wa Togo, Lomé, atumweho na Perezida w’Inama ya Togo, Faure Gnassingbé, ari na we muhuza w’Umuryango w’Afurika Yunze Ubumwe (UA) mu kibazo kiri hagati y’u Rwanda na RDC.
Uru ruzinduko rwaje mu gihe umutekano wo mu burasirazuba bwa RDC ukomeje kuba ikibazo gikomeye, aho hakomeje kugaragara imvururu n’imirwano y’imitwe yitwaje intwaro, bigira ingaruka ku baturage b’ako gace no ku mutekano w’akarere kose muri rusange.
Mu butumwa ibiro by’umukuru wa RDC bashyize ku rubugabewa X, bigaragarara ko mu biganiro byahuje aba bayobozi bombi, basuzumye byimbitse uko ibintu byifashe mu rwego rw’umutekano, by’umwihariko mu ntara zo mu burasirazuba bwa RDC, ndetse n’inzira zishobora gukoreshwa mu gushaka ibisubizo birambye bigamije kugarura amahoro.
Faure Gnassingbé, nk’umuhuza wa UA, yongeye gushimangira ubushake bw’Umuryango w’Afurika Yunze Ubumwe bwo gukomeza gufasha impande zirebwa n’iki kibazo, kuganira no gushaka umuti w’amakimbirane binyuze mu nzira za dipolomasi.
Uru ruzinduko rwa Perezida Tshisekedi rufatwa nk’imwe mu ntambwe z’ingenzi mu mbaraga zo gushakira umuti ikibazo cy’umutekano muke mu burasirazuba bwa RDC, no mu gushimangira ibiganiro bya dipolomasi bigamije guteza imbere amahoro n’umutekano mu karere k’Ibiyaga Bigari.
U Rwanda rushinja RDC gutera inkunga no gukorana n’umutwe wa FDLR, ugizwe n’abasize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Leta ya RDC ishinja u Rwanda gushyigikira umutwe wa M23 mu bya gisirikare no mu bikoresho.
U Rwanda ruhakana ibyo rushinjwa, rukavuga ko rutigeze rufasha M23, ahubwo ko rwashyizeho gusa ingamba z’ubwirinzi ku mipaka ya rwo mu rwego rwo kurinda umutekano w’igihugu.
