AmakuruPolitiki

Tshisekedi na Ndayishimiye baganiriye mbere y’isinywa ry’amasezerano y’u Rwanda na RDC

Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), Félix Antoine Tshisekedi Tshilombo, na mugenzi we w’u Burundi, Ndayishimiye Evariste bagiranye ibiganiro i Washington DC muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika mbere gato y’isinywa ry’amasezerano hagati y’u Rwanda na RDC kuri uyu wa Kane tariki ya 4 Ukuboza 2025.

Nk’uko bigaragara mu itangazo ibiro by’umukuru w’u Burundi bashyize ku rukuta rwa bo rwa X, ni ibiganiro byabaye ku mugoroba wo ku wa Gatatu mbere y’uko aya masezerano asinywa.

Itangazo rigira riti: “Inama ya gicuti na kivandimwe hagati y’Umukuru w’Igihugu w’u Burundi, Nyakubahwa Evariste Ndayishimiye, n’Umukuru w’Igihugu wa RDC, Nyakubahwa Félix Antoine Tshisekedi Tshilombo, ku munsi ubanziriza uw’ibirori byo gusinya amasezerano y’amahoro y’amateka hagati ya RDC n’u Rwanda i Washington DC”.

Mu 2021, u Burundi na RDC basinyanye amasezerano y’ubufatanye akubiye mu ngingo enye zijyanye no gukomeza umubano mu by’amahoro, ubucuruzi, ubutwererane bw’imiyoborere n’iy’ububanyi n’amahanga, ndetse na gahunda yo kubaka umuhanda wa gari ya moshi hagati ya Kindu–Uvira–Bujumbura–Gitega.

Perezida Tshisekedi wa RDC na Perezida Kagame w’u Rwanda biteganyijwe ko bashyira umukono ku masezerano y’amateka y’amahoro n’ubufatanye mu by’ubukungu bw’akarere k’ibiyaga bigari i Washington DC imbere ya Perezida Donald Trump.

Perezida wa Kenya, William Samoei Ruto na Ndayishimiye Evariste w’u Burundi bitabiriye uyu muhango w’isinywa ry’aya masezerano ku butumire bwa Perezida Trump ngo babe indorerezi mu gushyigikira ukugarura amahoro mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo no mu karere muri rusange.

Perezida Ndayishimiye na Tshisekedi bagiranye ibiganiro i Washington DC mbere y’isinywa ry’amasezerano y’amahoro hagati y’u Rwanda na RDC

Tanga Igitekerezo

email ntizatangazwa Ningombwa *