AmakuruPolitiki

“Tugomba kunyonga Besigye cyangwa tukamurasa agapfa vuba bidatinze” – Muhoozi

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda (UPDF), Jenerali Muhoozi Kainerugaba, abinyujije ku rubuga rwa X, yavuze ko bagomba kunyonga Kizza Besigye cyangwa bakamurasa agapfa.

Mu butumwa bwe bwanditse, Muhoozi yagize ati: “Ntekereza ko dushobora kunyonga Kizza Besigye mu kwezi gutaha. Nituramunyonga, tuzamurasa tumwice. Uwo uzaba ari umunsi ukomeye kuri Uganda”.

Aya magambo yafashwe nk’iterabwoba rikomeye kandi ritangaje, cyane ko avugwa n’umuntu ufite umwanya ukomeye mu gisirikare cya Uganda.

Abasesenguzi ba politiki bavuga ko amagambo nk’aya adasanzwe ku muyobozi uri ku rwego rwo hejuru, kuko ashobora guteza impagarara no kongera ubushyamirane mu gihugu, cyane cyane hagati y’ubutegetsi n’abatavuga rumwe na bwo. Hari n’abayafashe nk’agaragaza uburyo politiki ya Uganda ikomeje kurangwa n’umwuka mubi no kudahana ijambo.

Kizza Besigye ni umwe mu banyapolitiki bakomeye batavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Yoweri Museveni. Yigeze kwiyamamariza umwanya wa Perezida inshuro nyinshi, agaragaza ibitekerezo bye byo guharanira demokarasi, ubwisanzure n’imiyoborere iboneye. Nubwo yagiye atsindwa mu matora, yakomeje kuba ijwi rikomeye ry’abatavuga rumwe na Leta.

Besigye kandi yigeze gukorera mu gisirikare cya Uganda, ndetse aba hafi y’ubutegetsi bwa Museveni mu ntangiriro za bwo, ariko nyuma aza kubunenga bikomeye. Mu rugendo rwe rwa politiki, yagiye afungwa kenshi no gushyirwa mu kato nk’uko bimeze ubu, ibintu byagiye bituma izina rye rikomeza kumenyekana nk’umwe mu baharanira impinduka muri icyo gihugu.

Kizza Besigye ni umwe mu batavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Museveni akaba afunze (Ifoto: Urubuga rwa interineti rwa voxpopuli.ug)

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *