AmakuruPolitiki

“Tuzabana ku neza cyangwa ku nabi, Uvira turayisubiramo,” AFC/M23

Bamwe mu bayobozi b’ihuriro AFC/M23, basuye abaturage bo mu bwoko bw’Abanyamulenge bahungiye Kamanyola bavuye Uvira nyuma y’uko M23 ifashe icyemezo cyo kuva Uvira, Wazalendo ikongera gutangira kurasa, aho abayobozi bavuze ko bazongera gufata Uvira.

Abayobozi basuye aba baturage barimo abaturutse Goma na Bukavu nka Moise Munyarugabo na Dr. Kaniki nk’uko tubikesha Mama Urwagasabo TV.

Mu ijambo rye, umunyapolitiki akaba n’umunyamategeko muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, Moise Munyarugabo, yavuze ko baje gusura abo baturage mu rwego rwo kubihanganisha kubera ibyo bamaze iminsi bacamo ndetse anavuga ko impamvu yatinze kubasura ari uko na we yari yarahunze.

Yagize ati: “Impamvu natinze kubasura , nanjye nari narahunze, wenda bamwe murabizi. Nari maze imyaka ibiri mu buhungiro kuko Tshisekedi yashakaga kumfunga”.

Yashimiye abaturage bafashe umwanzuro wo guhunga Uvira kuko ngo kubaho nabi no gusonza biruta gupfa. Akomeza avuga ko abasigaye Uvira bari gukoreshwa nk’ibikinisho by’abana.

Yabahumurije avuga ko uko bizagenda kose, Abanyamulenge, bazabana n’abandi Banyekongo haba ku neza cyangwa ku nabi ndetse avuga ko M23 igiye kongera gufata Uvira nubwo atavuze igihe.

Ati: “Tuzabaho, tuzabana, ku neza cyangwa ku nabi. Ariko igihe kizagera tubane ku neza. Imbyeyi hari ubwo yanga inyana ya yo, bakayiyitsindira, tuzabana ku ngufu. Reka tuzaganirire Uvira. Mukomere”.

Umunyapolitiki akaba n’umunyamategeko ukomoka mu bwoko bw’Abanyamulenge muri DR Congo, Moise Munyarugabo (Ifoto yakuwe mu mashusho y’inkuru ya Mama Urwagasabo TV)

Dr. Freddy Kanika, Visi Perezida wa AFC/M23 na we yavuze ko bishimiye kongera kubona abo baturage ari bazima kuko hari ibibura ntibiboneke aho avuga ko guhumeka ari byo bya mbere kandi babishimira Imana.

Yagize ati: “Twaje guha ihumure imiryango yose yameneshejwe, ku byo mwanyuzemo ariko twese twabinyuranyemo. Amajoro mwaraye mudasinziriye n’abari kure ya Uvira ntibasinziriye. Amarira mwarize, twariranye namwe. Imitima yarakomeretse kimwe n’uko iyanyu yakomeretse”.

Yakomeje avuga ko batagomba kurebera ibiri kuba mu ndagihe kuko ngo atari ubwa mbere Abanyamulenge bishwe, basenyewe cyangwa ngo bangazwe.

Dr. Kanika yongeyeho ko kuba M23 yarasubiye inyuma ari ibihe biri kubaho ariko ko bizagira iherezo ndetse anavuga ko atari ubwa mbere basubira inyuma kuko mu mpera za 2022, basubiye inyuma ibirometero birenga 70 ubwo bari bamaze gufata Mushaki, Kitshanga, Kilorirwe, Mweso na Nturo.

Ati: “Twihangane, ni ibihe, tureke kubyitabukundi. Uvira turayisubiramo. Ni iwacu, ntawuzatubuza kuhaba”.

Visi Perezida wa AFC/M23, Dr. Freddy Kanika (Ifoto yakuwe mu mashusho y’inkuru ya Mama Urwagasabo TV)

Ikiganiro kirambuye kiri hano hasi.

Tanga Igitekerezo

email ntizatangazwa Ningombwa *