“Twirwaneho” yafashe agace gakomeye muri DRC kazwi nka “Point-Zero”
Umutwe witwaje intwaro wa Twirwaneho ukorera muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo watangaje ko wafashe agace gafite akamaro kanini mu bya gisirikare ka Point-Zero, gaherereye muri teritwari ya Fizi mu ntara ya Kivu y’Epfo.
Ibi byabaye nyuma y’imirwano ikomeye yamaze iminsi ibiri, ku wa Gatatu no ku wa Kane, nk’uko bamwe mu baturage bahatuye babitangarije BBC dukesha iyi nkuru.
Point-Zero ni agace kari mu misozi ya Fizi gafite umwihariko wo kuba ari amasangano y’imihanda yerekeza mu bice bitandukanye, birimo umujyi wa Uvira uherereye mu majyaruguru ashyira uburasirazuba, Mikenke na Minembwe mu burengerazuba, ndetse na Fizi na Baraka mu majyepfo.
Elia Mushakwe, umwe mu baturage bo muri centre ya Minembwe, yabwiye BBC ko abarwanyi ba Twirwaneho ari bo bari kugenzura Point-Zero n’ibice biyikikije. Yagize ati: “Nanyuze hariya uyu munsi ku wa Gatandatu, si amakuru numvise gusa, ahubwo ni bo nabonye bahari”.
Ku wa Kane, Twirwaneho, ikorana n’umutwe wa M23, yatangaje ko iri guhangana n’ibitero by’ingabo za leta zifatanyije n’indi mitwe iyishyigikiye muri ako gace. Ibinyamakuru bitandukanye byo muri RD Congo bivuga ko imirwano ikomeye yo ku wa Gatatu no ku wa Kane yaturutse ku bitero Twirwaneho na M23 bagabye ku birindiro by’ingabo za leta, cyane cyane mu gace ka Point-Zero no hafi ya ko, hagamijwe gufata imisozi ifite agaciro ka gisirikare.
Ikinyamakuru Actualité kivuga ko ku wa Gatanu, abarwanyi ba Twirwaneho bafatanyije na AFC/M23 bashoboye kwigarurira Point-Zero n’inkengero za yo nyuma yo gutsinda ingabo za leta zifatanyije na Wazalendo mu mirwano ikaze. Cyongeye kivuga ko isoko yo mu gisirikare yemeje ko ku wa Gaatanu, ingabo za leta zongeye kugabwaho igitero zigatsindwa, zigahunga aka gace zerekeza ahitwa Mulima.
BBC yagerageje kuvugana n’umuvugizi w’ingabo za leta ndetse n’uw’umutwe wa Twirwaneho, ariko ntibyashobotse kugeza ubu. Impande zombi zisanzwe zishinjanya ko buri ruhande ari rwo rutangiza imirwano.
Iyi ntambara ifite imizi mu mpera za 2021, ubwo umutwe wa M23 wongeye kwitwaza intwaro mu gace kari munsi y’ikirunga cya Sabyinyo muri Kivu ya Ruguru. M23 yavuze ko yari yatewe n’ingabo za leta mu birindiro byayo bya Chanzu na Runyoni, mu gihe leta yo yavuze ko abo barwanyi ari bo bateye baturutse muri Uganda banyuze muri Sabyinyo bagafata utwo duce. Kugeza ubu, imihate yose yashyizweho ngo iyi ntambara ihagarare nta musaruro iratanga.
Mushakwe avuga ko imirwano yo ku wa Kane yabaye ikomeye cyane mu misozi ya Fizi ku buryo yatumye abaturage benshi bava mu bya bo bagahunga. Yagize ati: “Ku wa Kane habaye imirwano ikomeye cyane. Twumvaga imbunda nto n’iziremereye turi iwacu i Minembwe. Byari bikabije. Ku wa Gatanu ni bwo twamenye ko Twirwaneho yafashe Point-Zero”.

Mu kwezi k’Ugushyingo, Abanyamulenge bigaragambije muri centre ya Minembwe bamagana ingabo z’u Burundi n’iza RD Congo, bazishinja gufunga imihanda yose ibahuza n’umujyi wa Uvira, aho bakura ibiribwa n’ibindi bintu bakeneye batabona iwabo. Abigaragambyaga bavugaga ko ayo mayira yafungiwe mu masangano ya Point-Zero, mu Mikarati n’ahandi.
Icyo gihe, umuvugizi w’ingabo z’u Burundi yabwiye BBC ko nta basirikare b’Abarundi bari muri ako gace, avuga ko bari mu tundi duce twa Muramvya, Mugeti na Majembwe. Nubwo bimeze bityo, ingabo z’u Burundi ziracyari mu burasirazuba bwa RD Congo mu rwego rw’amasezerano y’ubufatanye bwo kurwanya imitwe yitwaje intwaro.
U Burundi, RD Congo na Loni bashinja u Rwanda kohereza ingabo muri Congo gufasha umutwe wa M23 ukorana na Twirwaneho, ibyo u Rwanda ruhakana rukavuga ko rwafashe gusa ingamba zo kwirinda. Ku rundi ruhande, u Rwanda, M23, Twirwaneho na Loni bashinja ingabo za Congo n’iz’u Burundi gukorana n’inyeshyamba za FDLR zirwanya ubutegetsi bw’u Rwanda, ariko ibyo na byo birahakanwa n’impande zishinjwa.
Mushakwe avuga ko ifatwa rya Point-Zero ari inkuru nziza ku baturage ba Minembwe na Mikenke, avuga ko bari bamaze igihe kirekire bafungiwe inzira y’ingenzi ibahuza na Uvira.
Iyi mirwano irakomeje mu gihe leta ya Kinshasa yatangije undi muhate mushya w’ibiganiro by’Abanyekongo, aho ibiganiro bya Angola, Togo n’Ubumwe bw’Afurika biteganyijwe ko byagira uruhare mu kuyoborwa. Ibi bibaye nyuma y’uko imihate yo gushakira amahoro i Washington na Doha itaragera ku ntego yifuzwaga mu bice bikomeje kurwamo.

