U Burundi bwatanze Macky Sall nk’umukandida ku mwanya w’Umunyamabanga Mukuru wa UN
U Burundi bwatanze uwahoze ari Perezida wa Senegal nk’umukandida ku mwanya w’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye (ONU), nk’uko amakuru aturuka mu biro by’Umukuru w’Igihugu yabibwiye BBC.
Kwiyamamaza kwa Macky Sall kuri uwo mwanya byemejwe kandi n’Umuvugizi w’Inama Nkuru y’Umuryango w’Abibumbye, wavuze ko dosiye ye yatanzwe ku mugaragaro n’u Burundi, busanzwe buyoboye Ubumwe bw’Afurika.
Iyi ntambwe itumye Macky Sall yinjira mu bahatanira gusimbura António Guterres, uzarangiza manda ye ku wa 31 Ukuboza 2026, mu gihe Umunyamabanga Mukuru mushya azatangira inshingano ku wa 1 Mutarama 2027.
Aya makuru aje akurikira inama yabereye mu muhezo i Bujumbura hagati ya Macky Sall na Perezida w’u Burundi Evariste Ndayishimiye ku wa 25 Gashyantare 2026, nubwo Guverinoma y’u Burundi itigeze itangaza ibyo baganiriyeho.
Nubwo uyu mugambi ushyigikiwe n’igihugu kiyoboye Ubumwe bw’Afurika muri iki gihe, ntiharamenyekana umubare w’ibindi bihugu bimushyigikiye, haba muri Afurika cyangwa ku rwego mpuzamahanga.
Mbere yo gushaka inkunga ku rwego mpuzamahanga, Sall azabanza gushaka kwemezwa n’ibihugu byo muri Afurika, mu matora agengwa cyane cyane n’ibihugu bihoraho bigize Inama y’Umutekano ya ONU.
Kugeza ubu, abandi bakandida babiri bamaze gutangazwa ku mugaragaro ni Michelle Bachelet, wahoze ari Perezida wa Chili akaba n’Umuyobozi Mukuru w’Ishami rya ONU rishinzwe uburenganzira bwa muntu, ushyigikiwe na Chili, Brezili na Mexique; ndetse na Rafael Grossi, Umuyobozi Mukuru w’Ikigo Mpuzamahanga gishinzwe Ingufu za Nikleyeri (IAEA), watanzwe na Argentine.

