U Rwanda mu bufatanye na ALX na Anthropic mu guteza imbere imyigishirize ya AI
Kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 18 Ugushyingo 2025, Guverinoma y’u Rwanda yatangije ubufatanye na ALX (urubuga rutanga amahugurwa y’ikoranabuhanga ku rubyiruko rwa Afurika) na Anthropic (kompanyi yo muri Amerika ikora AI, izwi cyane kuri ‘Claude AI’) mu guteza imbere imyigishirize y’ubwenge buhangano (AI) binyuze muri gahunda ya Chidi, igamije gufasha abarimu n’abanyeshuri mu myigire y’iki gihe.
Uyu mushinga mushya ugamije kuvugurura uburyo ubumenyi butangwa mu mashuri abanza, ayisumbuye, amakuru na za kaminuza, hakoreshejwe ‘robot’ ifasha mu kwigisha no gusubiza ibibazo by’abanyeshuri mu buryo bwihuse kandi burimo ubuhanga.
Minisitiri w’Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Ingabire Paula, yavuze ko iri koranabuhanga rizazamura urwego rw’uburezi mu Rwanda, by’umwihariko mu kunoza uburyo abarimu batanga amasomo no guteza imbere ubumenyi bukenewe ku isoko ry’umurimo rishingiye ku ikoranabuhanga.
Yagize ati: “Ubu bufatanye buzafasha mu kunoza imyigire n’imyigishirize, gushyigikira abarimu no kubaka abakozi bafite ubumenyi bukenewe mu kinyejana cya 21”.
Minisitiri w’Uburezi, Joseph Nsengimana, yavuze ko gahunda ya Chidi igiye kuba indi ntambwe ikomeye mu rugendo rwo gushyira u Rwanda mu bihugu biyoboye ikoranabuhanga muri Afurika.
Yagize ati: “Intego y’u Rwanda n’Afurika ni ugushyira ikoranabuhanga ry’ubwenge buhangano mu myigishirize kugira ngo abarimu babashe gutanga ubumenyi bujyanye n’igihe kandi bubafasha gutegura ejo hazaza”.
Yakomeje avuga ko hazakorwa igerageza rya Chidi mu mashuri amwe n’amwe, nyuma hakazigwa uko iri koranabuhanga ryakomeza gukoreshwa mu buryo burambye no mu rwego rw’igihugu.
Ubufatanye bwa Guverinoma y’u Rwanda na ALX na Anthropic ni intangiriro y’icyerekezo gishya mu gukoresha ubwenge buhangano mu burezi. Gahunda ya Chidi izatanga ishusho y’imikoreshereze y’iri koranabuhanga mu mashuri, igaragaze uko ryakomeza gufasha abarimu n’abanyeshuri mu kunoza ubumenyi bw’ejo hazaza. U Rwanda rukomeje kwiyubaka nk’ihuriro ry’ikoranabuhanga mu karere no ku mugabane w’Afurika, binyuze mu gushyira imbere uburezi bushingiye ku guhanga ibishya.

Minisitiri w’Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Ingabire Paula, yavuze ko iri koranabuhanga rizazamura urwego rw’uburezi mu Rwanda
