AmakuruImikino

U Rwanda rugiye gutangira gukoresha “VAR” mu irushanwa ry’umupira w’amaguru

Kuri uyu wa Mbere tariki ya 27 Ukwakira 2025, Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA), Shema Ngoga Fabrice, yatangaje ko mu mikino yo kwishyura y’irushanwa ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (Rwanda Premier League) hazatangira kugerageza ikoreshwa rya ‘VAR’.

Ibi yabitangarije mu kiganiro n’abanyamakuru cyabereye ku cyicaro cya FERWAFA avuga ko guhera muri Gashyantare 2026, bazatangira gukoresha ikoranabuhanga ryunganira abasifuzi rizwi nka “VAR”.

Shema Ngoga Fabrice yavuze ko mu rwego rwo guhugura abasifuzi imikorere y’iri koranabuhanga ko bazasaba VAR iri muri Tanzaniya ikazanwa mu Rwanda.

Yagize ati: “Tugiye gusaba ‘VAR’ iri Dar es Salaam ko yazanwa mu Rwanda, muri gahunda yo guhugura abasifuzi bacu. Bikunze mu mikino imwe mu yo kwishyura ya ‘Rwanda Premier League’ twazageragerezamo VAR.”

Yakomeje avuga ko bakomeje kugirana ibiganiro n’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku Isi (FIFA), ku buryo umwaka utaha w’imikono u Rwanda ruzaba rufite VAR ya rwo mu rwego rwo guteza imbere shampiyona y’Igihugu.

Ati: “Twaganiriye na FIFA ko mu rwego rwo guteza umupira wacu imbere, Shampiyona itaha tuzaba dukoresha ‘VAR’ y’u Rwanda. Ndatekereza ko n’abasifuzi bacu bazaba barahuguwe neza.”

Ikoreshwa rya VAR rizafasha amakipe n’abakunzi ba ruhago muri rusange kureka kwinubira imisifurire, dore ko hari n’abasifusi bamwe bahagaritswe by’igihe gito kubera imisifurire mibi yabagaragayeho nka MUGABO Eric na Jean Claude ISHIMWE.

VAR yemejwe bwa mbere muri Werurwe 2018, ndetse itangira gukoreshwa muri uwo mwaka mu marushanwa y’Igikombe cy’Isi cyabereye mu Burusiya. Icyo gihe Ubufaransa bwatwaye icyo gikombe butsinze Korowasiya ibitego 4-2.

Muri Gicurasi 2025, nibura ibihugu 68 byari bimaze kwemererwa na FIFA gukoresha VAR mu irushanwa ry’umupira w’amaguru mu bihugu byabo. Bimwe mu bihugu bikoresha VAR birimo Ubwongereza, Ubufaransa, Ubutariyani, Esipanye, Ubudagi, Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, Brazil n’ibindi.

Tanga Igitekerezo

email ntizatangazwa Ningombwa *