Inkuru Nyamukuru

U Rwanda rushinja Ubwongereza kutuzuza amasezerano y’abimukira, rusaba kwishyurwa amafaranga yasigaye

Leta y’u Rwanda yagejeje ikirego kuri Leta y’Ubwongereza mu Rukiko Mpuzamahanga Nkemurampaka (PCA) rufite icyicaro i La Haye mu Buholandi, kubera kutubahirizwa kw’amasezerano y’ibihugu byombi ajyanye no kwakira abimukira, yasinywe mu mwaka wa 2022.

Aya masezerano yahagaritswe umwaka ushize n’ubutegetsi bushya bw’Ubwongereza buyobowe n’ishyaka rya Labour, bwatangaje ko nta yandi mafaranga azongera gutangwa muri iyo gahunda, kandi ko u Rwanda rwari rwemeye guheba amafaranga yose yari asigaye kwishyurwa.

Nubwo ibisobanuro birambuye ku kirego by’u Rwanda bitaratangazwa, inyandiko yashyizwe ahagaragara n’urukiko rwa PCA igaragaza ko u Rwanda rwatangije iki kirego ku itariki ya 24 Ugushyingo 2025. Uru rukiko ni rwo impande zombi zari zaremeranyijeho nk’urwego rwo gukemura amakimbirane mu gihe habayeho kutumvikana.

Ku ruhande rw’Ubwongereza, umuvugizi wa Minisitiri w’Intebe yavuze ko leta izirwanaho ishimitse igamije kurengera inyungu z’abasora nk’uko BBC yabitangaje.

Yanenze ayo masezerano avuga ko yari yarabaye umutwaro ukomeye, asobanura ko yasabaga hafi miliyoni 700 z’amapawundi ariko akageza gusa ku kwimurira mu Rwanda abantu bane. Muri ayo mafaranga yose, miliyoni 290 z’amapawundi zari zimaze guhabwa u Rwanda.

Mu 2022, u Rwamda n’Ubwongereza bashyize umukono ku masezerano y’abimukira (Ifoto: BBC)

Inkuru ya The New Times igaragaza ko u Rwanda rushingira ikirego cya rwo ku kuba Ubwongereza bwarananiwe gushyira mu bikorwa ibyo bwari bwaremeranyijeho mu masezerano.

Michael Butera, umujyanama mukuru mu bya tekinike muri Minisiteri y’Ubutabera, yavuze ko u Rwanda rwabanje gushaka umuti w’ikibazo binyuze mu biganiro bya dipolomasi, rugaragaza ubushake bwo kumvikana no gusoza amasezerano mu bwumvikane. Ariko kubera ko ibyo biganiro bitageze ku musaruro, u Rwanda rwahisemo gukoresha inzira yemewe n’amasezerano yo kwitabaza urukiko.

The New Times ivuga ko mu byo Ubwongereza bwari bwiyemeje harimo gutanga amafaranga ajyanye n’imyiteguro yo kwakira abasaba ubuhungiro. Harimo icyiciro cya mbere cya miliyoni 50 z’amapawundi zagombaga kwishyurwa bitarenze muri Mata 2025, n’ikindi cyiciro cyari giteganyijwe gutangwa muri Mata uyu mwaka. Kugeza ubu, ayo mafaranga yose akaba ataratangwa.

Mu 2024, umuvugizi wa leta y’u Rwanda Yolande Makolo yari yatangaje ko Ubwongereza bwasabye u Rwanda guheba mu ibanga amafaranga yari asigaye. Icyo gihe, leta y’Ubwongereza na yo yatangaje ku mugaragaro ko itazongera kwishyura andi mafaranga, kandi ko itazanasaba u Rwanda gusubiza ayo rwari rwaramaze guhabwa.

Nubwo ubutegetsi buriho ubu mu Bwongereza atari bwo bwashyize umukono kuri ayo masezerano, Michael Butera yibukije ko amategeko mpuzamahanga ateganya ko guhindura cyangwa gusesa amasezerano bidakuraho inshingano zari zaragizweho mbere y’uko aseswa.

Abimukira bajya mu Bwongereza baciye mu nyanja mu buryo butemewe n’amategeko (Ifoto: Aljazeera)

Aya masezerano yari yarasinyiwe i Kigali muri Mata 2022 hagati ya leta y’u Rwanda n’iy’Ubwongereza, icyo gihe iyobowe n’ishyaka rya Conservative. Nyuma yo gutsindwa kwa ryo mu matora yo mu 2024, Minisitiri w’Intebe Sir Keir Starmer yatangaje ko ayo masezerano ku bimukira atakiriho, ashyira mu bikorwa isezerano rya Labour ryo kuyasesa.

Ubu urubanza ruracyategereje gutangira, kandi nta gihe ntarengwa kiratangazwa ku gihe ruzamara.

Ku bijyanye n’ububasha bw’urukiko rwitabajwe, PCA yashinzwe mu 1899 igamije gukemura amakimbirane hagati y’ibihugu. Mu masezerano u Rwanda n’Ubwongereza byagiranye, impande zombi zari zaremeranyije ko uru rukiko ari rwo rwakwitabazwa mu gihe habayeho kutumvikana. PCA ifite ububasha bwo gufata imyanzuro igomba kubahirizwa, nubwo inzira ya yo ishobora gufata igihe kirekire bitewe n’ingingo ziburanwa.

Amasezerano ku bimukira yari yashizweho umukono i Kigali muri Mata (4) mu 2022, hagati y’uwari Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu w’Ubwongereza Priti Patel n’uwari Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Vincent Biruta (Ifoto: BBC)

Tanga Igitekerezo

email ntizatangazwa Ningombwa *