Inkuru Nyamukuru

U Rwanda rwagaruje miliyari 1,3 Frw yanyerejwe mu byaha bya ruswa

Raporo y’Urwego rw’Umuvunyi y’ibikorwa bya 2024/25 igaragaza ko Minisiteri y’Ubutabera yagaruje arenga miliyari 1,3 Frw yari yanyerewe binyuze mu byaha bya ruswa n’ibindi byaha bimunga ubukungu bw’igihugu.

Byagarutsweho ku wa 21 Ukwakira 2025 ubwo Umuvunyi Mukuru Nirere Madeleine yagezaga ku Nteko Ishinga Amategeko imitwe yombi, ibikorwa by’uru rwego bya 2024/25 n’ibiteganywa gukorwa mu mwaka wa 2025/26.

Iyi raporo igaragaza ko mu 2024/25 hagarujwe umutungo wari waranyerejwe ku byaha bya ruswa n’ibindi byaha bimunga ubukungu ungana na 1.393.962.818 Frw muri miliyari 2 Frw yagombaga kugaruzwa.

Kuva mu 2014 kugeza muri Kamena 2025 hagarujwe 15.441.286.972 Frw, Amayero 3.729, Amadorali 14.743 n’umutungo ufite agaciro ka 100.994.000.Frw

Umuvunyi Mukuru Nirere Madeleine yavuze ko hari intambwe igenda iterwa mu kugaruza imitungo ariko bidakuraho ko ikomeza kugira amafaranga ihomba.

Yatanze urugero ku kigega gishinzwe kwishyura abonewe n’inyamaswa (SGF) kitagira urutonde rw’ibinyabiziga byishingiwe ku buryo bikora impanuka ntihishyuzwe ibigo by’ubwishingizi hakishyuzwa Leta.

Ati “ Twasanze hari amafaranga koko Leta ihomba. Nubwo hari ayo twabonye yagarujwe ariko hari andi ihomba, nk’abo bavuga ko batari bafite ubwishingizi. Ubundi ikinyabiziga kidafite ubwishingiza byagombye kuba bigaragara muri sisiteme.”

Yatanze urugero kuri RCS ifite sisiteme iburira mu gihe umugororwa yenda gutaha ikerekana ikimenyetso avuga ko no ku binyabiziga bidafite ubwishingizi byajya bihita bigaragara ku bufatanye na polisi bikava mu muhanda.

Hagati ya 2021 na 2024 SGF yagaruje amafaranga angana na 429.064.100 Frw akomoka ku binyabiziga biteza impanuka nta bwishingizi bifite

Raporo y’Urwego rw’Ubucamanza mu Rwanda ya 2024/25 igaragaza ko ibyaha byo kunyereza umutungo byari 375, gusaba, kwakira cyangwa gutanga indonke biba 224 mu gihe kwigana, guhindura amafaranga cyangwa ibyitiranywa nayo cyangwa kubikwirakwiza byari 126.