Inkuru Nyamukuru

U Rwanda rwahawe ibikoresho byo gupima ubuziranenge bw’amazi bya miliyoni zirenga 200 Frw

Umuryango w’Ibihugu bihuriye ku kibaya cy’uruzi rwa Nili, Nile Basin Initiative, binyuze mu kigo cy’Igihugu Gishinzwe Umutungo Kamere w’Amazi (RWB), washyikirije u Rwanda ibikoresho by’ikoranabuhanga byifashishwa mu gupima ubuziranenge bw’amazi bifite agaciro ka 139.000$ [miliyoni 201,5 Frw].

Ni mu muhango wabaye kuri uyu wa 20 Ukwakira 2025, aho u Rwanda rwabimburiye ibihugu 10 bigize umuryango wa Nile Basin Initiative, ruhabwa ibikoresho bya laboratwari bigezweho ndetse n’utwumwa dutanga amakuru y’ubuziranenge bw’amazi ku gihe.

Utwo twuma twashyizwe kuri sitasiyo enye zatoranyijwe zishinzwe kugenzura amazi arizo Gihinga ku mugezi w’Akanyaru, Kanzenze ku uw’Akagera ndetse na Kagitumba ku wa Muvumba. Utwo dukoresho dukoranye ikoranabuhanga rigezweho, aho twohereze amakuru nyuma ya buri minota 10 tukazongerera u Rwanda ubushobozi bwo gukurikirana ubuziranenge bw’amazi ndetse no guteza imbere ubufatanye mu gucunga amazi ahuriweho n’ibihugu bikora ku ruzi rwa Nili.

Uyu mushinga washyizwe mu bikorwa binyuze muri gahunda yiswe ‘Nile Cooperation for Climate Resilience (NCCR), iterwa inkunga n’Ikigega cya Banki y’Isi cyizwi nka Cooperation in International Waters in Africa (CIWA).

Umuyobozi Nshingwabikorwa wa RWB, Nyirishema Richard, yabwiye IGIHE ko ibi bikoresho bahawe bizabafasha kumenyera amakuru y’ibipimo by’amazi ku gihe, no kubungabunga ubuziranenge bwayo.

Ati “Sensors twahawe zipima ubuziranenge bw’amazi zigatanga amakuru ako kanya, ku buryo muri laboratwari bahita babibona batarinze kujyayo, ibyo bizadufasha gukomeza kuzamura ubushobozi bwacu mu gutanga amazi, tuzi ubuziranenge bwayo uko buhagaze.”

Umuyobozi Mukuru wa NBI, Dr. Florence Grace Adongo, yavuze ko ibikoresho byatanzwe byitezweho kuzatanga amakuru azifashishwa mu igenamigambi ry’igihugu no kugaragaza ishusho ngari y’ubuziranenge bw’amazi mu kibaya cy’uruzi rwa Nili

Yagize Ati “Ibi byitezweho kuzafasha abahanga gusesengura no gutanga amakuru nyayo ashobora gukoreshwa mu igenamigambi ry’igihugu, iterambere ry’ubukungu n’imibereho myiza ndetse biduhe ishusho rusange y’ubuziranenge bw’amazi muri aka karere.”

Biteganyijwe ko ibihugu icyenda mu 10 bigize umuryango wa Nile Basin Initiative umaze imyaka 26 ushinzwe, aribyo bizahabwa ibi bikoresho hashingiwe ku mbogamizi za buri gihugu, aho byitezweho kuzafasha mu kurengera ibidukikije, kugabanya umwanda mu mazi no kubungabunga ubuzima bw’abaturage bakoresha amazi aturuka ku ruzi wa Nili.

U Rwanda rwahawe ibikoresho byifashishwa mu gupima ubuziranenge bw’amazi bifite agaciro ka 139,000$

Abayobozi ba NBI na RWB basobanuriwe imikoreshereze y’ibikoresho bya laboratwari byatanzwe