U Rwanda rwakiriye abasaba ubuhungiro 164 bavuye muri Libya
Mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 25 Gashyantare, u Rwanda rwakiriye itsinda ry’abasaba ubuhungiro 164 baturutse muri Libya.
Abakiriwe barimo 19 bakomoka muri Eritrea, 143 bo muri Sudani, umwe wo muri Ethiopia n’undi wo muri Sudani y’Epfo.
U Rwanda rufatanya n’ishami ry’Umuryango w’Abibumbye Ryita ku Mpunzi (UNHCR) hamwe n’umuryango w’Afurika Yunze Ubumwe (AU) mu gushyira mu bikorwa gahunda yo kwakira impunzi n’abimukira bavuye muri Libya.
Iyi gahunda, izwi ku izina rya ETM (Emergency Transit Mechanism), igamije gucungira hafi impunzi n’abimukira bahunze Libya mu gihe gito, mbere yo kubohereza mu bihugu byemeye kubakira no kubaha ubwenegihugu.
Abimukira bacumbikirwa mu nkambi y’agateganyo ya Gashora iherereye mu Karere ka Bugesera, aho bahabwa ibyangombwa nkenerwa kandi bakagenzurwa mbere yo koherezwa mu bindi bihugu byabemeye.
Kuva gahunda ya ETM yatangira mu 2019, u Rwanda rumaze kwakira impunzi n’abimukira 2,760 baturutse muri Libya, barimo abarenga 2,500 bamaze kwimurirwa mu bindi bihugu bibakira burundu nk’uko Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru (RBA) cyabitangaje..


