U Rwanda rwamaganye ibihano by’Amerika, ruvuga ko bibogamiye ku ruhande rumwe
Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko yicuza kandi yamagana ibihano byashyizweho na Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, ivuga ko bibogamiye uruhande rumwe mu biganiro by’amahoro kandi bikagoreka ukuri ku bibera mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC).
Mu itangazo ryasohowe kuri uyu wa 2 Werurwe 2026, Ibiro by’Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda byagaragaje ko ibyo bihano bidahuye n’ukuri kw’ibibazo biri mu burasirazuba bwa RDC. Byavuze ko ibitero bya drones n’ibikorwa bya gisirikare bikomeje kugabwa na RDC binyuranyije n’amasezerano y’agahenge, kandi ko bikomeje gutwara ubuzima bw’abasivili benshi.
Iryo tangazo ryashimangiye ko kurinda igihugu ari ishema rikomeye ku ngabo z’u Rwanda (RDF), kandi ko zikora inshingano za zo z’umutekano zifite ishema n’ubwitange.
Guverinoma y’u Rwanda yanagaragaje ko ihuriro rishyigikiwe na RDC ririmo abacanshuro b’abanyamahanga, imitwe yitwaje intwaro ishingiye ku ivangura ry’amoko irimo uwa Wazalendo, ndetse n’umutwe wa FDLR uvugwaho amateka ya jenoside yakorewe Abatutsi, ukorana n’ingabo za FARDC.
U Rwanda ruvuga ko mu masezerano ya Washington, RDC yemeye guhagarika burundu kandi mu buryo bushobora kugenzurwa inkunga ya leta iha FDLR n’indi mitwe iyishamikiyeho, ariko ko nta ntambwe ifatika iragaragara mu kubishyira mu bikorwa. Ku ruhande rwa rwo, ruvuga ko rwiteguye gukura ingabo za rwo mu buryo bujyanye no kuba RDC yubahiriza inshingano za yo.
Iryo tangazo risoza rivuga ko u Rwanda rwishimiye kongera gutangiza ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano, harimo no gukomeza ibikorwa bya Komite Ihuriweho ishinzwe kugenzura ishyirwa mu bikorwa rya yo, kandi ko bisaba uburinganire n’ubutabera ku mpande zose.
U Rwanda rwongeye gushimangira ko rwiyemeje kubahiriza no gushyira mu bikorwa ingingo zose z’amasezerano ya Washington, harimo n’ateganya ubufatanye mu iterambere ry’ubukungu bw’akarere.


