U Rwanda rwasabye Mozambique gutera inkunga ibikorwa bya RDF i Cabo Delgado bitaba ibyo rugacyura ingabo zarwo
Leta y’u Rwanda yaburiye iya Mozambique ko igikorwa cyo kohereza ingabo zarwo mu majyaruguru y’iki gihugu muri Cabo Delgado bishobora guhagarara, mu gihe hataboneka uburyo burambye bwo gutera inkunga icyo gikorwa.
Ni nyuma y’amakuru avuga ko Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi ushobora guhagarika burundu inkunga wageneraga ibikorwa bya RDF muri Mozambique.
Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda, Yolande Makolo, yabwiye ibinyamakuru birimo Le Monde na The Wall Street Journal ko ihagarara ry’inkunga y’umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi EU, ubutumwa bw’i Cabo Delgado budashobora gukomeza igihe kirekire hatabayeho gusaranganya inshingano mu buryo bungana ku bihugu by’u Rwanda na Mozambique.
Yavuze ko kuva ingabo z’u Rwanda zatangira koherezwa muri Mozambique mu 2021, u Rwanda ari rwo rwatanze igice kinini cy’amafaranga akoreshwa muri buriya butumwa bwatangiye bisabwe na Guverinoma ya Mozambique, mu rwego rwo guhangana n’imitwe y’iterabwoba ifitanye isano na ISIS.
Ati: “U Rwanda ntirwasabye kandi ntiruzasaba indi nkunga iturutse mu European Peace Facility; icyo ni ikibazo kigomba gukemurwa na Mozambique. Kohereza ingabo z’u Rwanda bisaba uburyo burambye bwo kubona inkunga, kandi ni inshingano z’igihugu cyakiriye izo ngabo n’abafatanyabikorwa bacyo, by’umwihariko abafite ishoramari rikomeye muri Cabo Delgado, kugira ngo iyo nkunga iboneke, nk’uko byahoze bikorwa.”
Yakomeje avuga ko “Nibitaba ibyo, u Rwanda rwishimira uruhare rwarwo, hamwe n’ingabo za Mozambique, mu gutsinda imitwe y’iterabwoba, kurinda abaturage ba Cabo Delgado no gutuma ibikorwa by’ishoramari bisubukurwa.”
Kugeza ubu, u Rwanda rufite abasirikare barenga 6,300 muri Mozambique, umubare uruta kure abasirikare bagera ku 2,000 boherejwe bwa mbere mu 2021.
Madam Yolande Makolo yavuze ko kwiyongera k’uyu mubare guterwa n’uko ibikorwa byagutse, cyane cyane nyuma y’uko ingabo za SADC zivuye muri icyo gihugu mu 2024, bigasiga icyuho mu by’umutekano.


