Ububiligi: Umunyarwanda w’imyaka 25 yizinduye afata ku ngufu umugore wari utwaye igare
Umugore wari utwaye igare yakorewe ihohoterwa rikomeye ryo gufatwa ku ngufu n’Umunyarwanda ku wa Gatatu w’ejo hashize, mbere y’uko izuba rirasa, mu gace ka Kortrijk mu Bubiligi.
Uyu mugore yakuwe ku igare ku ngufu, ajyanwa mu bihuru hafi y’umuhanda wa E17, aho yafatiwe ku ngufu. Abantu bahanyuze babimenye bahita bahamagara polisi, maze uwamuhohoteye atabwa muri yombi nyuma y’igihe gito.
Ibi byabaye ahagana saa kumi n’ebyiri na mirongo itanu za mugitondo (6h50) ku muhanda witwa Bruyningpad, ukoreshwa n’abanyamaguru n’abanyonzi, uhuza agace ka Marke n’akarere ka Hoog-Kortrijk.
Uwo mugore yari mu nzira ajya ku kazi atwaye igare, ubwo yatungurwaga n’umugabo wamukururiye mu bihuru, ku musozi muto uri hafi y’umuhanda munini wa E17, amufata ku ngufu, arangije ariruka.
Umuvugizi w’ubushinjacyaha bwa Flandre de l’Ouest, Griet De Prest, yavuze ko “abanyamaguru bamenyereye kugenda muri ako gace babonye igare ryegetse ku ruhande rw’inzira y’amagare, bahita basaba ubutabazi bw’Ibitaro bya Groeninge. Abatabazi bageze aho byabereye basanga uwahohotewe hafi y’umuhanda”.
Nyuma y’iperereza ryihuse n’ishakisha ryamaze igihe gito, ukekwaho icyaha yatawe muri yombi nk’uko ikinyamakuru 7sur7 kibitangaza.
Griet De Prest yasobanuye ko ari “umugabo w’imyaka 25, ukomoka mu Rwanda [ntibatangaje amazina ye], utuye i Bruxelles.” Umucamanza ushinzwe iperereza yahise atangira gukurikirana dosiye ku byaha byo gufata ku ngufu no guhungabanya ubusugire bw’umubiri. Hashyizweho umuganga ushinzwe gusesengura ibimenyetso n’ikoreshwa rya laboratwari afatanyije n’imbwa yifashishwa mu gusaka, bijya ahabereye icyaha gukusanya ibimenyetso. Umucamanza n’ubushinjacyaha na bo barahageze.
Igihe icyaha cyakorwaga hari hakiri umwijima mwinshi, kandi uwo muhanda ucana amatara make. Ihohoterwa ryabereye hafi cyane y’itara ryo ku muhanda, ku ntera ya metero nkeya gusa.
Uwafashwe ku ngufu yajyanywe mu bitaro bya Groeninge, aho yahawe ubuvuzi kandi anahabwa ubufasha bw’ubujyanama mu by’imitekerereze. Ukekwaho icyaha azashyikirizwa umucamanza ushinzwe iperereza, ari na we uzafata icyemezo ku bijyanye no kumufunga by’agateganyo.
