AmakuruImyidagaduro

Ubuhinde: Hashyizweho ikiruhuko ku bagore bari mu mihango

Intara ya Karnataka yo mu majyepfo y’u Buhinde, ibarizwamo kompanyi zikomeye z’ikoranabuhanga rikoresha mudasobwa n’urusobe rwa zo mu gutunganya no gutanga amakuru (IT) ku rwego rw’isi, yabaye iya mbere mu gihugu ishyizeho ikiruhuko ku bagore bose bakora mu mirimo yemewe n’amategeko igihe bari mu mihango.

Muri aya mategeko mashya, abagore bafite imyaka 18 kugeza kuri 52 bakora mu nzego za leta n’iz’abikorera bemerewe umunsi umwe w’ikiruhuko buri kwezi kubera imihango, utajya usubikwa ngo uzifashishwe ikindi gihe. Nta mpamyabuvuzi isabwa kugira ngo iki kiruhuko gitangwe.

Iyi politiki igenewe abagore bari hagati ya 350,000 na 400,000 bakora mu nzego zemewe, ariko ntireba abandi benshi cyane – bagera kuri miliyoni esheshatu ugereranyije– bakora akazi ko mu rugo, abakozi ba nyakabyizi n’abakora akazi k’igihe gito badafite kontaru.

Abahanga bavuga ko iyi politiki ikwiye no kwagukira mu nzego z’imirimo itarabonerwa amategeko.

Nubwo bimeze bityo, iyi politiki ya Karnataka irafatwa nk’ifatizo kuko ari yo ya mbere mu Buhinde ireba n’urwego rw’abikorera, kandi ikoreshwa ku bakozi bose hatitawe ku bwoko bw’akazi cyangwa amasezerano bakoreraho.

Igitekerezo cy’ikiruhuko cy’imihango si gishya. Ibihugu nka Espagne, Ubuyapani, Koreya y’Epfo na Indoneziya bisanzwe bigitanga. No mu Buhinde, zimwe mu ntara zatangiye gutanga iki kiruhuho: Bihar na Odisha batanga iminsi ibiri buri kwezi ku bakozi ba leta, naho Kerala igitranga ku bakozi ba za kaminuza n’amashuri y’imyuga.

Gusa mu Buhinde iki cyemezo cyo kongera umunsi w’ikiruhuko ku bagore cyateje impaka ku birebana n’ivangura rishingiye ku gitsina no ku buringanire.

Ababishyigikiye bo bavuga ko ari uburenganzira bukenewe, butuma umugore adatakaza umushahara cyangwa gukorana uburibwe bw’imihango.

Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo muri Karnataka Santosh Lad, yabwiye BBC ati: “Ni kimwe mu byemezo bya politiki bigezweho kandi bifitiye abagore akamaro kanini, leta igiye gushyira mu bikorwa”.

Umuyobozi muri Nasscom, ihuriro ry’urwego rw’ikoranabuhanga n’itumanaho, yabwiye BBC ko kompanyi nyinshi muri Karnataka zari zisanzwe zitanga iki kiruhuko, bityo kubahiriza iri tegeko rishya bitazaba ikibazo.

Pratibha R, uyobora Sendika y’Abakozi mu nganda z’imyenda, na we yakiriye neza iki cyemezo, agaragaza ko abakozi b’abagore bakora muri izi nganda akenshi bahabwaga iminsi 11 gusa y’ikiruhuko ku mwaka.

Abigaragambya barwanya icyemezo cy’Urukiko Rukuru cyemerera abagore bari mu mihango kwinjira mu rusengero rwa Sabarimala muri Kerala

Ariko hari abagore bamwe bumva ko iyi politiki izagorana gushyirwa mu bikorwa.

Mu bice byinshi by’u Buhinde, imihango iracyafatwa nk’ikizira, aho abagore baba bayirimo baba babujijwe kujya mu nsengero cyangwa bagahabwa akato mu ngo nk’abafite “ubwandu”.

Anunita Kundu, umuyobozi muri kompanyi ya porogaramu za mudasobwa, yagize ati: “Ni gute umuntu yasaba ikiruhuko cy’imihango kandi tutanabivuga mu ruhame? Umuco wacu nturagera aho”.

Pushpendra, umuhanga mu mibanire y’abantu, avuga ko ikibazo nyamukuru ari uguhangana n’ikimenyane n’ivangura bikiri mu mico ku bijyanye n’imihango.

Yagize ati: “Iyo umugore afashe iminsi ibiri muri Bihar, bahita bamenya ko ari imihango. Birabafasha ariko ntibibongerera ubushobozi.” Akomeza avuga ko mu bice byinshi by’u Buhinde – harimo na Bihar – abakorera mu maduka bagifunika ibikoresho byifashishwa mu mihango mu mpapuro z’ibitangazamakuru zakoreshejwe.

Hari hashize igihe hakorwa ibikorwa bigamije gukuraho ipfunwe ry’imihango, harimo no kwigisha abagabo muri Kerala kumenya uko bigenda. Ariko mu 2018, muri iyo ntara habaye imyigaragambyo ikomeye ubwo bashakwaga gukuraho ikizira ku bagore bari mu mihango kugira ngo bemererwe kwinjira mu rusengero rwa Sabarimala.

Bamwe mu bagore bo muri Karnataka bavuga ko iyi politiki izafasha abantu gutuma bavuga ku mihango no kuyivana mu bizira.

umwarimukazi wo muri Bengaluru, Shreya Shree, yagize ati: “Guhita babyita ikiruhuko cyo kujya mu mihango bizafasha mu kurwanya ipfunwe”.

Sapna S, umuyobozi muri Kaminuza ya Christ akanayobora komite ya Karnataka ishinzwe ikiruhuko cy’abari mu mihango, asaba abagore kutazuyaza kugikoresha. Yongeraho ko icy’ingenzi ari ugukora ubukangurambaga kugira ngo abantu bahindure imitekerereze.

Tanga Igitekerezo

email ntizatangazwa Ningombwa *