AmakuruPolitiki

Uburusiya buri guha amakuru y’ubutasi Iran

Amakuru aturuka mu bitangazamakuru bitandukanye byo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, n’inzego zaho aravuga ko u Burusiya buri guha Iran amakuru y’ubutasi ari kuyifasha kumenya aho ingabo za Leta Zunze Ubumwe za Amerika ziherereye mu Burasirazuba bwo Hagati (Asia).

Abayobozi ba Amerika bavuganye n’ibitangazamakuru nka The Associated Press na The Washington Post, bavuze ko Leta y’i Moscow yahaye Iran amakuru yayifashije kumenya aho ibikoresho bya gisirikare bya Amerika birimo amato y’intambara n’indege za gisirikare biherereye.

Ni amakuru kandi bavuga ko yaba yarafashije ingabo za Iran gusobanukirwa neza uko ingabo za Amerika zigenda n’aho ziherereye, mu gihe amakimbirane mu Burasirazuba bwo Hagati arimo gukaza umurego.

Minisitiri w’Ingabo wa Amerika, Pete Hegseth yavuze ko Amerika izahangana n’igihugu cyose cyaba gifasha Iran mu bikorwa byayo bya gisirikare.

Hegseth kandi yavuze ko igisirikare cya Amerika gikurikiranira hafi ibyo birego kandi ko gishobora gufata ingamba mu gihe cyose byashyira mu kaga ingabo zayo.

Hagati aho umwe mu bagize Inteko Ishinga Amategeko ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yikomye Perezida Vladimir Putin w’u Burusiya, avuga ko akwiye kuryozwa ubuzima bw’Abanyamerika bari gupfira muri iriya ntambara.

Nta cyizere cy’uko Uburasirazuba bwo Hagati buzabona agahenge vuba kuko Amerika na Israel byarahiriye gukomeza kurasa muri Iran kugeza bisenye burundu ibikorwaremezo by’ingufu za nucléaire, misile ziraswa mu ntera ndende n’inganda zazo.

Umuryango Red Crescent utabara imbabare watangaje ko kugeza ku wa 6 Werurwe, ibitero bya Amerika na Israel muri Iran bimaze gutwara ubuzima bw’abantu 1332.

Imibare yo ku wa 3 Werurwe igaragaza ko abapfiriye mu bindi bihugu byagizweho ingaruka n’iyi ntambara barenga 80.

Ni amakuru kandi bavuga ko yaba yarafashije ingabo za Iran gusobanukirwa neza uko ingabo za Amerika zigenda n’aho ziherereye, mu gihe amakimbirane mu Burasirazuba bwo Hagati arimo gukaza umurego.

U Burusiya buravugwaho guha Iran amakuru y’ubutasi, mu gihe Amerika na yo isanzwe iyaha Ukraine mu ntambara irwanamo na bwo

Tanga Igitekerezo

email ntizatangazwa Ningombwa *