AmakuruPolitiki

Uburusiya bushobora gutera OTAN mu myaka itanu iri imbere

Ari i Berlin mu murwa mukuru w’u Budage, Umunyamabanga Mukuru wa OTAN yatangaje ko Perezida Vladimir Putin atari kuvugisha ukuri, anashimangira ko gukomeza gufasha Ukraine ari ingenzi mu kurinda umutekano w’u Burayi.

Yagize ati: “Nimwibaze Putin aramutse ageze ku byo ashaka; Ukraine ikigarurirwa n’Uburusiya, ingabo za bwo zigahita zisatira umupaka muremure cyane uhuza OTAN. Ibyo byatuma ibyago by’igitero cya gisirikare kuri twe byiyongera cyane.”

Mu myaka irenga itatu ishize, ubukungu bw’Uburusiya bwahindutse ubukungu bushingiye ku ntambara, aho inganda za bwo zongereye cyane umusaruro w’ibikoresho bya gisirikare birimo indege nto zitagira abapilote, ibisasu bya kirimbuzi n’imbunda ziremereye.

Raporo nshya y’Ikigo cy’Ubudage gishinzwe ubushakashatsi ku bukungu, Kiel Institute for the World Economy, igaragaza ko buri kwezi Uburusiya bukora ibifaru bigera ku 150, imodoka z’intambara z’abasirikare zigera kuri 550, indege nto zitagira abapilote zo mu bwoko bwa Lancet zigera ku 120, ndetse n’imbunda za rutura zirenga 50.

Ubwongereza n’ibindi bihugu byinshi byo mu burengerazuba bifatanyije na bwo ntibiri hafi na gato y’uru rwego rw’umusaruro w’intwaro Uburusiya bugezeho. Abasesenguzi bavuga ko byasaba imyaka myinshi kugira ngo inganda zo mu Burayi zibashe kwegera uwo mubare w’intwaro zikorerwa mu Burusiya.

Mu rwego rwo kwitegura, Ubufaransa n’Ubudage biherutse gusubukura gahunda yo gusubiza mu gisirikare ku bushake urubyiruko rufite imyaka 18.

Muri uyu mwaka kandi, hiyongereye cyane ibitero byo kuri interineti, gukwirakwiza amakuru y’ibinyoma agamije kuyobya abantu, ndetse n’ibirego byo kohereza indege nto zitagira abapilote hafi y’ibibuga by’indege n’ibigo bya gisirikare mu bihugu bigize OTAN.

Nubwo ibyo na byo bitera impungenge, abayobozi ba OTAN bavuga ko ari bito ugereranyije n’ingaruka mbi zaterwa n’igitero cya gisirikare cy’Uburusiya ku gihugu kiri muri OTAN, cyane cyane iyo icyo gitero kigamije gufata ubutaka no kwica abaturage.

OTAN igizwe n’ibihugu 30, birimo Canada na Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, ari zo zifite imbaraga zikomeye kurusha izindi mu bya gisirikare muri uwo muryango.

Ku gitutu cyashyizweho na Donald Trump, ibihugu bigize OTAN byiyemeje kongera ingengo y’imari ikoreshwa mu gisirikare.

Mark Rutte yavuze ko: “Ubwirinzi bwa OTAN bushobora kuturinda ubu,” ariko aburira ko intambara iri hafi y’Uburayi, yongeraho ko atewe impungenge n’uko abantu benshi badaha uburemere iki kibazo, bamwe bakumva ko kitihutirwa cyangwa ko hakiri igihe gihagije.

Asoza avuga ko ingengo y’imari ya gisirikare ya OTAN igomba kwiyongera vuba na bwangu, kandi ingabo za bo zigomba guhabwa ibikoresho n’ubushobozi bikenewe kugira ngo zibarinde neza.

Tanga Igitekerezo

email ntizatangazwa Ningombwa *