Uburusiya bwakoresheje ubumara bw’igikeri bwica Alexei Navalny utaravugaga rumwe nabwo
Ibiro by’Ububanyi n’Amahanga by’u Bwongereza bigaragaza ko umunyamategeko Alexei Navalny utaravugaga rumwe n’ubutegetsi mu Burusiya, yishwe hakoreshejwe uburozi bwakozwe mu bumara bw’igikeri.
Ni ubumara bw’igikeri kiri mu bikomoka mu muryango w’ibizwi nka Dendrobatidae.
Jbi bikeri biba bifite amabara menshi ku ruhu rwabyo bikunze kugaragara muri Amerika y’Epfo, bigira ubumara bwica.
Ubu burozi bwasanzwe mu bimenyetso byapimwe bwitwa ‘epibatidine’.
U Bwongereza bwavuze ko nta mpamvu n’imwe ishobora gusobanura impamvu bwasanzwe mu bimenyetso byakuwe ku mubiri wa Navalny.
Ibi bije nyuma y’isesengura ryakorewe ibimenyetso byakuwe ku mubiri w’uyu mugabo, u Bwongereza n’ibindi bihugu birimo u Bufaransa, u Budage, u Buholandi na Suède, byanzuye ko u Burusiya buri inyuma y’urupfu rwe.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Bwongereza, Yvette Cooper, mu nama yiga ku mutekano iri kubera i Munich, yavuze ko u Burusiya ari bwo bwonyine bwari bufite ubushobozi n’impamvu byo kuroga uyu mugabo ubwo yari afunzwe.
Navalny yapfuye bitunguranye ku itariki ya 16 Gashyantare 2024, afite imyaka 47, ubwo yari afungiye muri gereza ikaze iri mu gace gakonja cyane k’Uburengerazuba bw’Amajyaruguru y’u Burusiya.
Gusa u Burusiya bwavuze ko yikubise hasi ari kugenda bisanzwe, umupfakazi we Yulia Navalnaya yakomeje kuvuga ko yishwe.


