Uburusiya bwemeje gufunga WhatsApp mu gukaza ingamba zo kugenzura imiyoboro y’itumanaho
Uburusiya burimo kugerageza guhagarika burundu ikoreshwa rya WhatsApp ku butaka bwa bwo, nk’uko ubuyobozi bw’iyi kompanyi bubitangaza, mu gihe ubutegetsi bwa Kremlin bukomeje gufata ingamba zikomeye ku mbuga z’itumanaho.
Sosiyete ya Meta ifite WhatsApp, ivuga ko iki cyemezo kigamije guhatira abakoresha barenga miliyoni 100 mu Burusiya kwimukira ku rubuga rugenzurwa na leta.
Ibi bibaye nyuma y’uko inzego zishinzwe itumanaho mu Burusiya zifashe icyemezo cyo gufunga Telegram, zivuga ko ifite ibibazo by’umutekano. Telegram na yo ikoreshwa cyane mu Burusiya, hafi ku rugero rwa WhatsApp.
Kremlin yanze kugira icyo itangaza ubwo yasabwaga kugira icyo ivuga kuri iki kibazo na BBC dukesha iyi nkuru.
Mu itangazo rya yo, WhatsApp yavuze ko kugerageza kubuza abakoresha barenga miliyoni 100 kuganira mu buryo bw’ibanga kandi butekanye ari intambwe isubira inyuma kandi ishobora gushyira mu kaga umutekano w’abaturage bo mu Burusiya.
Iyo kompanyi yongeyeho ko izakomeza gukora ibishoboka byose kugira ngo abakoresha bakomeze kubona serivisi za yo.
Urwego rwa leta y’Uburusiya rushinzwe kugenzura itumanaho, Roskomnadzor, rukomeje gusaba WhatsApp kubahiriza amategeko y’igihugu.
Mu ntangiriro z’uyu mwaka, ikinyamakuru cya leta cyitwa Tass cyatangaje ko byari biteganyijwe ko WhatsApp izafungwa burundu mu Burusiya mu mwaka wa 2026.
Andrei Svintsov, umwe mu bayobozi bo mu Burusiya, yavuze ko izi ngamba zikomeye zishobora kumvikana, cyane ko leta yamaze gushyira Meta ku rutonde rw’amasosiyete ifata nk’ahungabanya inyungu za yo.
Kuva mu 2022, Instagram na Facebook, zombi za Meta, zarafunzwe mu Burusiya, ku buryo abazikoresha bisaba gukoresha porogaramu zihindura aho umuntu aherereye (VPN).
Uburusiya burimo gukoresha imbaraga nyinshi mu gushishikariza abaturage gukoresha urubuga rwa leta rwitwa Max.
Urwo rubuga rufatwa nk’uruhwanye na WeChat yo mu Bushinwa, ariko ubutumwa bucishwaho ntiburindwa mu buryo bw’ibanga bukomeye (encryption).
Leta y’Uburusiya ivuga ko WhatsApp na Telegram byanze kubika amakuru y’abakoresha ba byo mu Burusiya nk’uko amategeko abiteganya.
Kuva umwaka ushize, leta yategetse ko urubuga Max rushyirwa muri telefoni zose nshya zigurishwa mu gihugu. Abakozi ba leta, abarimu n’abanyeshuri bose bategetswe kurukoresha.
Pavel Durov, washinze Telegram kandi wavukiye mu Burusiya, yavuze ko na Irani yigeze kugerageza kubuza Telegram no guhatira abaturage gukoresha urubuga rwa leta, ariko ko abaturage babonye ubundi buryo bwo gukomeza kuyikoresha.
Yagize ati: “Gukumira ubwisanzure bw’abaturage si igisubizo kirambye”.
