Uburusiya bwohereje amato y’intambara aherekeza ubwato butwara igitoro buri guhigwa n’Amerika
Uburusiya bwohereje ingabo zirwanira mu mazi kugira ngo ziherekeze ubwato bwa bwo butwara ibikomoka kuri peteroli buri gukurikiranwa n’ingabo za Leta Zunze Ubumwe z’Amerika mu Nyanja ya Atlantika.
Ubu bwato, kuri ubu butarimo peteroli, bwahoze butwara peteroli iva muri Venezuela, kandi ku wa Kabiri bwavuzweho ko buri hagati ya Ecosse na Iceland.
Mu kwezi gushize, Perezida Donald Trump yatangaje icyemezo cyo gutangira kugenzura no guhagarika amato yose atwara peteroli ajya cyangwa ava muri Venezuela, icyemezo ubutegetsi bwa Venezuela bwamaganye buvuga ko ari ubujura. Mbere y’ifatwa rya Nicolas Maduro mu gitero cyabaye mu ijoro ryo ku wa Gatandatu, Trump yakomeje gushinja Venezuela gukoresha amato mu kwinjiza ibiyobyabwenge muri Amerika.
Mu kwezi gushize, ingabo z’Amerika zagerageje gufata ubwato bwitwa Bella 1 muri Karayibe, nyuma yo gukekwaho kurenga ku bihano byafatiwe Irani. Ubu bwato bwahise buhindura icyerekezo, izina n’igihugu bwanditseho, bwiyita Marinera kandi buvugwa ko bwabaye ubw’Uburusiya aho mbere bwari ubw’igihugu cya Guyana.
Igihe bwageraga hafi y’Uburayi, indege za gisirikare z’Amerika n’iza OTAN, zirimo izitwara abasirikare n’ibikoresho, zageze mu gace ubwo bwato burimo. Uburusiya bwatangaje ko bukurikirana ibibera kuri ubwo bwato ariko ko budafite impungenge.
Abategetsi b’Amerika babwiye CBS News dukesha iyi nkuru ko Washington yitegura kugenzura ubwo bwato kandi bifuza kubufata aho kubwangiza. Ingabo z’Amerika zikorera mu karere k’Amerika yo hagati, Amerika y’Epfo na Karayibe zatangaje ko ziteguye gukumira amato n’abantu bafatiwe ibihano kunyura muri ako karere.
Ubwongereza bwavuze ko budashobora kugira icyo butangaza ku bikorwa bya gisirikare by’ibindi bihugu, mu gihe Uburusiya bwo bwashinje ingabo z’Amerika n’iza OTAN gukoresha imbaraga z’ikirenga ku bwato bwa bwo buri mu mazi mpuzamahanga, busaba ko amategeko mpuzamahanga yubahirizwa.
Ibi bibaye mu gihe umubano w’Amerika na Venezuela wakomeje kuba mubi, cyane nyuma y’uko Amerika itangaje ko yafashe Perezida Nicolas Maduro i Caracas, imushinja hamwe n’umugore we kwinjiza ibiyobyabwenge n’intwaro muri Amerika mu buryo bwa magendu.

