AmakuruPolitiki

Uburusiya na Ukraine byahererekanyije imfungwa ariko ibiganiro by’amahoro bifata ubusa

Mu gikorwa kidasanzwe, Ukraine n’Uburusiya byahererekanyije imfungwa z’intambara ndetse n’abasivile, nyuma y’ibiganiro by’amahoro byamaze iminsi ibiri byabereye i Abu Dhabi, mu murwa mukuru wa Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, bigizwemo uruhare na Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.

Muri uku guhererekanya kwabaye ku nshuro ya mbere mu mezi ane ashize, Ukraine yakiriye abaturage ba yo 157 barimo abasivile barindwi, mu gihe Uburusiya na bwo bwongeye kwakira abasirikare ba bwo 157. Ibi byabaye nyuma y’uko intumwa z’ibihugu byombi, hamwe n’iz’Amerika, biganiriye ku buryo intambara imaze imyaka ine yahagarara.

Nubwo ibi biganiro byitabiriwe n’impande zose bireba, nta mwanzuro mushya watangajwe ko wagezweho. Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelensky, yavuze ko ibiganiro byari bigoye cyane, ashimangira ko igihugu cye cyifuza ibisubizo byihuse kandi bifatika.

Ukraine yavuze ko benshi bari bafungiye mu Burusiya guhera mu 2022 (Ifoto: BBC)

BBC dukesha iyi nkuru ivuga ko amakuru aturuka mu bagize uruhare muri ibyo biganiro agaragaza ko ingingo zikomeye zaganiriweho zirimo igitutu Ukraine iri gushyirwaho ngo yemere kurekura bumwe mu butaka bwa yo, ndetse n’ingingo yo kuyizeza umutekano urambye kugira ngo Uburusiya butazongera kuyigabaho ibitero, bikazafasha kugera ku masezerano yo kurangiza intambara.

Ku ruhande rw’Uburusiya, Minisiteri y’Ingabo yatangaje ko imfungwa z’intambara za yo 157 zagaruwe na Ukraine, inongeraho ko hari n’abasivile batatu b’Abarusiya, ivuga ko bari bafunzwe mu buryo bunyuranyije n’amategeko, na bo basubijwe mu gihugu cya bo.

Abo basivile bakomoka mu Karere ka Kursk, mu burengerazuba bw’Uburusiya, kamwe mu duce twigeze kwigarurirwa n’ingabo za Ukraine mu bitero byabaye hagati ya 2024 na 2025.

Ibiganiro byabereye i Abu Dhabi ni ibya kabiri bibaye mu byumweru bya vuba aha, bikaba biri mu murongo w’ikorwa rya dipolomasi riyobowe na Perezida w’Amerika Donald Trump, rigamije gushaka icyatuma intambara ihanganishije Ukraine n’Uburusiya ihagarara burundu.

Abasirikare b’Abarusiya barekuwe (Ifoto: BBC)

Tanga Igitekerezo

email ntizatangazwa Ningombwa *