AmakuruIyobokamana

Uburusiya na Ukraine byemeranyije agahenge mu gihe cya Pasika y’aba-Orthodox

Uburusiya na Ukraine bumvikanye ku guhagarika imirwano mu gihe cya Pasika, aho Perezida Vladimir Putin yatangaje ko yategetse ingabo ze guhagarika ibikorwa bya gisirikare “ahantu hose” mu gihugu, mu mpera z’icyumweru.

Iri tangazo ryaturutse i Moscou rije rikurikira igihe Perezida Volodymyr Zelensky yari amaze iminsi asaba ko habaho agahenge, ariko Uburusiya bukaba butari bwarabyemeye mu bihe byashize.

Putin yavuze ko imirwano izahagarara guhera saa kumi z’umugoroba (16:00 isaha y’aho, 13:00 GMT) ku wa Gatandatu tariki ya 11 Mata 2026, ikazongera gusubukurwa nyuma ya Pasika. Yanavuze ko yizeye ko Ukraine na yo “izigana iyi ntambwe”.

Yongeyeho ko ingabo z’Uburusiya zigomba kuguma ziteguye kugira ngo zisubize mu gihe habaye “igitero icyo ari cyo cyose giturutse ku ruhande rw’umwanzi”.

Ku ruhande rwa Ukraine, Perezida Volodymyr Zelensky, abinyujije ku rubuga rwa X, yatangaje ko igihugu cye “cyiteguye gufata ingamba nk’izo”.

Yagize ati: “Abaturage bakeneye kwizihiza Pasika batari mu bwoba, nta ntambara, mu mahoro.” Yakomeje avuga ko Uburusiya bufite n’andi mahirwe yo kudasubira mu mirwano nyuma ya Pasika.

Mu minsi mike ishize, Zelensky yari yasabye ko Leta Zunze Ubumwe z’Amerika zashyigikira gahunda yo guhagarika imirwano mu minsi y’ikiruhuko cya Pasika, nk’intangiriro y’ibiganiro by’amahoro.

Imwe mu mafoto y’uko biba bimeze mu gihe bizihiza Pasika y’aba-Orthodox (REUTERS)

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *