Ubushinwa bwakuyeho imisoro ku bicuruzwa bituruka mu bihugu 53 by’Afurika, uretse igihugu kimwe gusa
Guhera tariki ya 1 Gicurasi, Ubushinwa buzatangira gukuraho imisoro ku bicuruzwa byinjira ku isoko rya bwo biturutse mu bihugu 53 by’Afurika bifitanye na bwo umubano wa dipolomasi. Ibi byatangajwe na Perezida Xi Jinping, nk’uko byasubiwemo n’ibitangazamakuru birimo Reuters, bishingiye ku makuru yatangajwe n’ibinyamakuru bya leta y’Ubushinwa.
Mu mwaka ushize, ubucuruzi hagati y’Ubushinwa n’Afurika bwageze ku rwego rwo hejuru rutari rwigeze rugerwaho. Icyakora, Ubushinwa buracyohereza muri Afurika ibicuruzwa bifite agaciro kari hafi inshuro ebyiri z’ibyo Afurika yoherezayo. Mu rwego rwo kugabanya iki cyuho, ubuyobozi bw’Ubushinwa bwatangaje ko buzakomeza gusinyana amasezerano y’ubufatanye mu bukungu n’ibihugu by’Afurika, hagamijwe kurushaho gufungura isoko rya bwo ku bicuruzwa byo kuri uyu mugabane.
Ubushinwa ni bwo bufatwa nk’umufatanyabikorwa wa mbere w’Afurika mu by’ubucuruzi ku rwego mpuzamahanga, cyane cyane binyuze muri gahunda ya bwo y’iterambere ry’ubucuruzi n’ibikorwaremezo izwi nka Belt and Road Initiative.
Mbere y’iki cyemezo, Ubushinwa bwari busanzwe budaca imisoro ku bicuruzwa biva mu bihugu 33 by’Afurika. Umwaka ushize, ubuyobozi bwa Beijing bwatangaje ko uwo mubare uzazamurwa ukagera kuri 53, bikazatangira gushyirwa mu bikorwa guhera ku wa 1 Gicurasi uyu mwaka. Icyakora, iki cyemezo ntikizareba igihugu cya Eswatini, kubera ko gifitanye umubano wa dipolomasi na Taiwan, mu gihe Ubushinwa bubona iki kirwa nk’igice cya bwo.
Hagati aho, ibihugu byinshi by’Afurika byakomeje kwiyegereza Ubushinwa nk’umufatanyabikorwa ukomeye mu bucuruzi, cyane cyane kuva ubutegetsi bwa Donald Trump muri Amerika bwongera imisoro ku bicuruzwa bituruka mu mahanga.
Mu 2025, ubucuruzi hagati y’Afurika n’Ubushinwa bwageze ku gaciro ka miliyari 348 z’amadolari y’Amerika, byiyongereyeho 17% ugereranyije na 2024. Icyakora, imibare igaragaza ko Ubushinwa bwohereje muri Afurika ibicuruzwa bifite agaciro ka miliyari 225$, mu gihe Afurika yo yohereje mu Bushinwa ibifite agaciro ka miliyari 123$, nk’uko raporo ya Oxford Economics ibigaragaza.

