Ubushinwa bwinjiye mu kibazo cya Iran: Bwamaganye iyicwa n’ibitero ku basivili
Ubushinwa bwamaganye iyicwa ry’umukuru w’Inama Nkuru y’Umutekano wa Iran, Ali Larijani, wavuzweho kwicwa mu gitero cya Israel, buvuga ko kwica uwo ari we wese mu bayobozi ba Iran bidakwiye na gato. Bwanasabye ko habaho guhagarika imirwano mu maguru mashya.
Nubwo Ubushinwa busanzwe ari inshuti ya Iran, bwanenze kandi ibitero Iran yagabye ku bihugu byo mu karere k’Ikigobe cy’Abarabu, birimo n’ibirindiro bya gisirikare bya Leta ZUnze Ubumwe z’Amerika.
Amakuru avuga ko Larijani ari mu bantu bakomeye bishwe muri Iran, nyuma y’iyicwa ry’Umuyobozi w’Ikirenga Ali Khamenei Ayatollah hamwe n’abandi bayobozi, mu ntangiriro y’intambara ihuza Amerika na Israel yatangiye ku wa 28 Gashyantare 2026.
Umuvugizi wa Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’Ubushinwa, Lin Jian, yavuze ko igihugu cye kidashyigikiye ikoreshwa ry’ingufu mu mibanire mpuzamahanga. Yashimangiye ko ibikorwa byo kwibasira abayobozi ba Iran no kugaba ibitero ku baturage ari ibintu bitemewe.
Yakomeje asaba impande zihanganye guhagarika ibikorwa bya gisirikare vuba bishoboka, kugira ngo hirindwe ko umutekano w’akarere ukomeza kuzamba.
Ubushinwa kandi buri kugerageza kugira uruhare mu gushakira igisubizo cy’amakimbirane, aho intumwa ya bwo idasanzwe mu burasirazuba bwo hagati, Chai Jun, iri mu ruzinduko muri ako karere igamije kuganira n’abayobozi batandukanye.
Mu bihugu yasuye harimo Saudi Arabia, Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, Bahrain, Kuwait na Misiri.
Muri uru ruzinduko, yashimangiye ko kwibasira ibikorwa bitari ibya gisirikare bidakwiriye, anagaragaza ko umutekano w’inzira z’amato ugomba kurindwa nk’uko BBC yabitangaje.
Lin Jian yavuze ko uru ruzinduko ari igice cy’ingamba nini za dipolomasi z’Ubushinwa muri ako karere, yemeza ko Beijing izakomeza ibikorwa bya yo byo gushaka amahoro igihe cyose amakimbirane agihari.
Mu gihe kimwe, Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’Ubushinwa yatangaje ko igihugu cye kizatanga inkunga y’ubutabazi ku bihugu birimo Iran, Lebanon, Jordan na Iraq.
