Ubushinwa bwishe Abamafia 11 kubera ubugizi bwa nabi n’ubwambuzi
Ubushinwa bwashyize mu bikorwa igihano cy’urupfu ku bantu 11 bari bagize umuryango wa “Mafia” wamamaye cyane mu bikorwa by’ubugizi bwa nabi n’ubwambuzi bwo kuri murandasi, wakoreraga ahanini muri Myanmar, hafi y’umupaka wo mu majyaruguru y’Ubushinwa. Ibi byatangajwe n’itangazamakuru rya Leta y’Ubushinwa.
Abo bantu bakatiwe igihano cy’urupfu n’urukiko rwo mu Ntara ya Zhejiang muri Nzeri 2025, nyuma yo guhamywa ibyaha bikomeye birimo kwica abantu, gufunga abantu binyuranyije n’amategeko, uburiganya bukorerwa kuri murandasi, ndetse no kuyobora ibikorwa by’urusimbi rutemewe nk’uko BBC yabitangaje.
Bari bagize umuryango uzwi ku izina rya Ming, wari warigaruriye umujyi wa Laukkaing wo muri Myanmar, umujyi uri hafi cyane y’umupaka w’Ubushinwa. Uwo mujyi, wahoze ubayeho mu bukene bukabije, waje guhinduka igicumbi cy’inzu z’imikino y’urusimbi n’ibikorwa by’uburaya bukabije.
Ubutegetsi bw’uyu muryango w’abahezanguni bwatangiye gusenyuka mu 2023, ubwo abawugize bafatwaga bagashyikirizwa Ubushinwa n’imitwe yitwaje intwaro ishingiye ku moko, yari imaze gufata Laukkaing mu mirwano ikomeye n’ingabo za leta ya Myanmar.
Nk’uko bitangazwa n’ikigo United States Institute of Peace gikorana n’Inteko Ishinga Amategeko y’Amerika, uburiganya bwo kuri murandasi bukorerwa muri Aziya y’amajyepfo ashyira uburasirazuba, butwara asaga miliyari 43 z’amadolari y’Amerika buri mwaka.
Mu myaka myinshi ishize, Myanmar yabaye indiri y’amatsinda y’ubugizi bwa nabi yashimutaga Abashinwa ibihumbi n’ibihumbi, bakajyanwa ku ngufu gukora mu bigo by’uburiganya. Abo bantu bahatirwaga gushuka no kwambura abakiriya bo mu mahanga bakoresheje ikoranabuhanga.
Mu mwaka ushize, inkuru y’umukinnyi wa filime w’Umushinwa utari uzwi cyane yakwirakwiye cyane ku mbuga nkoranyambaga, nyuma y’uko ajyanwa muri Thailand akizezwa akazi ko gukina filime, ariko akaza gushimutwa akajyanwa gukorera mu kigo cy’uburiganya kiri muri Myanmar.

Ibyo bigo byifashisha imbuga nkoranyambaga, bikoresheje imyirondoro mpimbano, bigashuka abantu gushora imari mu mafaranga y’ikoranabuhanga (cryptocurrency), nyamara intego ari ukubambura.
Izi nkuru zakomeje kongera umujinya mu butegetsi bw’i Beijing, bwari bumaze igihe busaba ubuyobozi bwa gisirikare bwa Myanmar gufata ingamba zikomeye zo kurwanya ayo mashyirahamwe y’abatekamutwe.
Nyuma y’aho imirwano ikajije umurego hagati y’ingabo za Myanmar n’imitwe yitwaje intwaro ishingiye ku moko, iyo mitwe yafashe Laukkaing, isenya burundu ubutegetsi bw’umuryango wa Ming.
Uyu muryango wari umwe mu miryango mike yari yarigaruriye politiki n’ubukungu bw’uwo mujyi guhera mu ntangiriro z’imyaka ya 2000, nyuma y’uko uwari uwuyoboye yirukanwe n’igisirikare kiyobowe na Min Aung Hlaing, ubu uyoboye ubutegetsi bwa gisirikare bwa Myanmar.
Mu gihe cy’imyaka ya vuba, umuryango wa Ming wari waraguriye ibikorwa bya wo mu buriganya bwo kuri murandasi, aho mu bigo bya wo bikomeye hakorerwaga ihohoterwa rikabije, rimwe na rimwe rigahitana ubuzima bw’abantu, nk’uko byemejwe n’abari barafashwe bugwate nyuma bakaza kubohorwa.
Urukiko rw’Ikirenga rw’Ubushinwa rwatangaje ko hagati ya 2015 na 2023, ibikorwa by’uburiganya n’urusimbi by’uyu muryango byinjije arenga miliyari 10 z’amayuwani. Uru rukiko rwaje no gutesha agaciro ubujurire bw’abakatiwe urupfu mu Gushyingo 2025.
Nk’uko byatangajwe, ibyaha bya bo byahitanye Abashinwa 14, mu gihe abandi benshi bakomerekejwe. Muri rusange, abantu benshi bo muri ayo mashyirahamwe bafashwe mu 2023, 11 muri bo bakatirwa urupfu, mu gihe abandi barenga 20 bahawe ibihano bitandukanye birimo gufungwa imyaka myinshi cyangwa burundu.
Imanza za bo zaburanishijwe mu muhezo, n’ubwo abantu barenga 160 bemerewe kwitabira isomwa ry’ibihano mu mwaka ushize. Abakatiwe urupfu bemerewe gusezera ku miryango ya bo ya hafi mbere yo kwicwa.
Ming Xuechang, wari uyoboye umuryango wa Ming, bivugwa ko yiyahuye mu 2023 nyuma yo gufungwa.
Abandi bagize aya matsinda bagaragajwe mu biganiro bya televiziyo ya leta, bemera ibyaha bya bo, ibintu abasesenguzi bavuga ko bigamije kugaragaza ubushake bwa leta y’Ubushinwa bwo kurandura burundu imiyoboro y’uburiganya bwo kuri murandasi no guhosha uburakari bw’abaturage.
Kuva mu 2023, Ubushinwa bufatanyije na Myanmar bwamaze guta muri yombi Abashinwa barenga 57,000 bakekwaho kugira uruhare mu bikorwa by’uburiganya bwo kuri murandasi.

