Ubutasi buhambaye bw’Amerika na Israel n’uko bakoranye kugeza bishe Ayatollah
Igitero cyahitanye Umutegetsi w’Ikirenga wa Iran, Ayatollah Ali Khamenei, nticyagabwe nijoro nk’uko benshi bashoboraga kubitekereza, ahubwo cyabaye mu masaha ya mugitondo.
Byavuzwe ko icyemezo cyo kugaba icyo gitero cyafashwe hashingiwe ku makuru y’ingenzi y’ubutasi yageze kuri Amerika na Israel amasaha make mbere y’igikorwa nyirizina.
Mu by’ukuri, ibihugu byombi byari bimaze amezi bikurikirana neza gahunda n’ingendo z’abategetsi bakuru ba Iran, bashaka kumenya igihe bateranira hamwe. Baje kumenya ko ku wa Gatandatu mugitondo Khamenei yagombaga kuba ari mu nyubako iri hagati mu mujyi wa Tehran, aho abandi basirikare bakuru n’abayobozi b’inzego z’ubutasi bari buhurire n k’uko tubikesha BBC.
Hari amakuru ko bari bafite umuntu utanga amakuru imbere muri iyo nama, bigatuma bamenya neza aho abo bategetsi bose bari kuba bari icyarimwe. Ibyo byakurikiye amezi menshi yo gukusanya amakuru ku ngendo za Khamenei.
Uburyo bwakoreshejwe buracyari ibanga, nubwo Donald Trump yigeze kubukomozaho ku mbuga nkoranyambaga. Yavuze ko Khamenei adashoboye kwihisha ubutasi bw’Amerika n’ikoranabuhanga rigezweho ryo gukurikirana abantu.
Ibi bishobora gusobanura ko hifashishijwe abantu batanga amakuru, ariko na none bikaba byarakozwe hifashishijwe ikoranabuhanga ryo mu rwego rwo hejuru.
Mu ntambara yamaze iminsi 12 mu kwezi kwa Kanama k’umwaka ushize, Israel yari yarakurikiranye abahanga n’abategetsi ba Iran bakora ku mushinga w’ingufu za nikleyeri mbere yo kubagabaho ibitero. Bivugwa ko bakoresheje kwinjirira imirongo ya telefone no gukurikirana telefoni zigendanwa kugira ngo bamenye aho abo bantu bari buri gihe, harimo no gukurikirana abarinzi ba bo.
Ibyo bituma bubaka icyo bita isura y’imibereho (pattern of life), ibafasha kumenya neza ingendo, ibikorwa n’ibihe by’intege nke by’uwo bashaka kugabaho igitero.
Iran yari izi neza ko Umutegetsi wa yo w’Ikirenga ari mu mboni z’abanzi, kandi ko kumurinda byasabaga gufunga ibyuho byose by’ubutasi. Abamurindaga bashobora kuba baratekerezaga ko kugabwaho igitero ku manywa byari ibintu bidashoboka.

Nk’uko byatangajwe n’ikinyamakuru The New York Times, amakuru y’ingenzi yaturutse mu Kigo cy’Ubutasi bw’Amerika (CIA) yahawe Israel kugira ngo agabe igitero.
Hari ibimenyetso by’uko Israel n’Amerika bagabanye inshingano: Israel ikibanda ku gutera aho abategetsi ba Iran bari, mu gihe Amerika yo yibasiraga abakuru b’ingabo.
Mbere y’igitero, ubutasi bwari bumaze guhererekanya amakuru ahagije ku ngendo za Khamenei n’abandi bayobozi, kugira ngo hategurwe indege z’intambara zishobora kurasa misile zirasira kure.
Umugambi ntiwari igitero kimwe gusa, ahubwo wari uwo gutangiza ibitero bikurikirana, bigahera ku gitero gikomeye cyari kigamije abategetsi bakuru.
Bivugwa ko bishobora gufata amasaha agera kuri abiri kugira ngo indege z’intambara za Israel zigere mu kirere cya Iran, nubwo hataramenyekana neza aho zarasiye izo misile zashegeshe inyubako Khamenei yari arimo.
Ku isaha ya saa 9:40 za mugitondo ku isaha ya Tehran (saa 7:40 i Kigali na Gitega), indege za Israel bivugwa ko zakoresheje bombe 30 zirasa aho yari ari.
Byakekwaga ko Khamenei yari ari mu bwihisho bwo munsi y’ubutaka (bunker), bityo bisaba ibisasu byinshi bishobora gucengera hasi cyane kugira ngo bigere aho yari ari.
Ahandi hantu harashwe muri Tehran harimo ibiro bya Perezida Masoud Pezeshkian, ariko nyuma yasohoye itangazo avuga ko ari muzima kandi ameze neza.
Iran yemeje ko abandi bategetsi batatu bakuru ba gisirikare bapfuye, barimo Minisitiri w’Ingabo, Brig Gen Aziz Nasirzadeh, Ali Shamkhani wari umunyamabanga mukuru w’Inama ya Gisirikare, na Gen Mohammad Pakpour, umugaba w’umutwe ukomeye wa IRGC.
Mu gihe ibi byaberaga muri Iran, muri Amerika byari mu ijoro i Mar-a-Lago, aho Perezida Trump yari yakoranyije bamwe mu bajyanama be ba hafi kugira ngo bakurikirane uko igikorwa kigenda.
Byafashe amasaha menshi mbere yo kwemeza ko igitero cyahitanye Umutegetsi w’Ikirenga wa Iran.
Nubwo bimeze bityo, Iran yari yarateguye uburyo bwo gusimbuza Khamenei n’abandi bategetsi bakuru mu gihe byaba bibaye.
Ibi byose bigaragaza ko nubwo kwica abategetsi bakuru bishobora kuba ari igikorwa gikomeye, bitanze ishusho itaziguye y’uko iyi ntambara izakomeza cyangwa izarangira.


