Ubutumire bw’Afurika y’Epfo mu nama ya G7 bwateshejwe agaciro
Ibiro bya Perezida w’Afurika y’Epfo byemeje ko ubutumire Perezida Cyril Ramaphosa yari yarahawe bwo kwitabira inama ya G7 izabera mu Bufaransa muri Kamena bwateshejwe agaciro.
Bivugwa ko iki cyemezo cyatewe n’igitutu cyakomeje gushyirwaho n’Amerika, harimo n’ibimenyetso by’uko Washington ishobora kwanga kwitabira iyo nama niba Ramaphosa yaje.
Abategetsi b’u Bufaransa bavuze ko icyemezo cyo gukuraho ubutumire cyafashwe hagamijwe kwirinda ko umwe mu banyamuryango bakomeye ba G7 atazitabira inama. Ubutumire bwa mbere bwari bwaratanzwe na Perezida Emmanuel Macron mu nama ya G20 yabereye i Johannesburg umwaka ushize nk’uko BBC ibitangaza.
Ibi bibaye mu gihe umubano hagati y’Afurika y’Epfo n’Amerika utifashe neza mu mezi ashize, bitewe n’ibibazo bitandukanye birimo ikirego cya Jenoside Afurika y’Epfo yareze Israel, ndetse n’ibirego byigeze gutangwa na Perezida w’Amerika, Donald Trump, avuga ko Abanyafurika y’Epfo b’abazungu (Afrikaner) batotezwa, ibyo Afurika y’Epfo ikaba yakomeje guhakana.
Umuvugizi w’ibiro bya Perezida, Vincent Magwenya, yavuze ko Afurika y’Epfo ikomeje kugerageza kongera gusana umubano n’Amerika. Yanemeje ko umubano w’iki gihugu n’Ubufaransa ukomeye kandi utazahungabanywa no gukurwaho k’ubutumire bwa G7.
Magwenya yagize ati: “Igikorwa cyo kongera gusana umubano n’Amerika kiracyakomeje. Turacyiyemeje gukomeza ibiganiro byubaka n’Amerika kugira ngo dukemure ibibazo byose bafitanye n’Afurika y’Epfo. Umubano wacu n’Ubufaransa urakomeye kandi ntuzahungabanywa no gukurwaho k’ubutumire bwo kwitabira G7”.
Yakomeje avuga ko Perezida Ramaphosa atemera ko gukurwaho k’ubutumire ari ugusuzugurwa, kandi ko nta gitutu na kimwe cyashyizweho n’uwari ufitanye isano n’iki cyemezo.
